Site icon Rugali – Amakuru

Mugisirikare cya RDF har’umwuka utameze neza kuburyo isasu umwanya wariwowose rya hitana umuntu.

Kagame yafunze umupaka na Uganda

Byatangiye guhwihwiswa ko abasirikare bakuru bavuye muri Uganda baba batizewe kandi bafitanye umubano nabasirikare bakuru bo mugihugu cya Uganda.

Amakuru Rnc France ifite yizewe nuko muri RDF ngo batiyumvisha ukuntu Kagame akomeje kwiyegereza bamwe mubasirikare ba murindaga, akabaribo yizera, akabazamura mumyanya buri gihe kandi har’ingabo zizwiho kuba ari izakera zifite ubuhanga ariko bagakomeza kwigizwayo arinako basuzugurwa nabo bita abana mugisirikare.

Andi makuru tugitohoza nuko no mubasivire bavuye muri Uganda aba kadire ba FPR nabo barimo kurebwa nab hafi yabosi.

Abahanga bemeza ko kuba Kagame yarahaye Dr Biruta umwanya wo kumenyekanisha ibikorwa bya FPR akungirizwa na Nduhungirehe nabyo bigaragaza ko FPR idafite abizerwa, aba bagabo bombi bakomoka muri PSD.

Tugarutse kumwuka utameze neza muri RDF ikigaragara Kagame kuzamura Gen Maj Bosco Kazura kumwanya wa Gen amusimbukije ipete rya Lt Gen nikimenyetso simusiga ko Kagame afite ubwoba bw’umutekanowe.

Gen Kazura wigeze kurinda Kagame niwe uje gutegeka igisirikare cya RDF mugihe hari abasirikare bamurutaga murikino gisirikare.

Twabibutsa ko Kazura yaje mugisirikare avuye mu Burundi.

Ikindi twabibutsa nuko Gen Nyamvumba wahinduriwe imirimo hari hashize iminsi murumunawe Col Andrew Nyamvumba wahawe kuyobora ishami ry’iperereza DMI mukwa 07/ 2018 ubu nawe hashize iminsi Kagame amwirukanye kuriyi mirimo yo kuyobora DMI.

Mugihe tuvuga ibibazo muri RDF Abadepite bo Mubwongereza barasaba Kagame kurekura Gen Rusagara na Col Tom Byabagamba.

RNC France

Exit mobile version