Kuri uyu wa 24 Werurwe 2019 ubwo yari mu modoka itwara abagenzi yerekeza Musanze,umusore MUGISHA Richard, imodoka yarimo yahagaritswe na police maze bamukuramo bategeka umushoferi gukomeza.
Uyu musore ni impunzi akaba yari asanzwe aba mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba. Amakuru ijisho ry’Abaryankuna ryamenye ni uko yavuye i Karongi akajya gusura mushiki we uba i Kigali akavayo amubwiye ko ashaka gusura bagenzi be bari i Musanze mbere yo gusubira mu nkambi i Kiziba.
Uko bigaragara uyu musore Mugisha Richard yatanzweho amakuru agihaguruka i Kigali kuko yafatiwe mu muhanda Kigali-Musanze, hagati ya Rulindo na Gakenke, mu gitondo ahagana saa tatu n’igice (9h30) kandi ubusanzwe nta bariyeri cyangwa umukwabo biri mu muhanda Kigali-Musanze-Rubavu.
Twagerageje guperereza icyaba cyaratumye afatwa n’igipolisi bigaragara ko cyari gisanzwe kimugenza, maze abo twabajije babana mu nkambi batubwira ko bakeka ko byaba ari uko yari umwe mubantu bagaragaye cyane ubwo igipolisi cyarasaga mu mpunzi kikicamo bamwe abandi bagakomereka umwaka ushize. Ngo Mugisha yabaye muri bamwe mu bantu batabarije bagenzi babo cyane,kandi ngo yari mubantu bakunda kuvugira bagenzi babo mu nkambi no kwanga akarengane.
Mugisha kimwe n’abandi basore benshi iminsi mike yakurikiye ubwicanyi n’imvururu byabaye mu nkambi ya Kiziba,byabaye ngombwa ko babaho mu buzima bwo kwihishahisha kuko bahizwe bikomeye n’igipolisi cyataye muri yombi benshi bakaba bamaze igihe bafunze ubu bakaba bari kubugana nkiko z’u Rwanda.