Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kumva ubwiregure bwa Bwana Jean Baptiste Mugimba ku byaha bya Jenoside aburana n’ubushinjacyaha. Uyu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yabwire urukiko ko ibyaha aburana byacuzwe n’agatsiko k’abantu kagambiriye kumutwarira imitungo.
Atangira kwiregura ku byaha bya jenoside ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho, bwana Mugimba ni we wafashe umwanya munini mu iburanisha rya none.
Ubutabera buramurega ibyaha bya jenoside bine. Icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abandi gukora jenoside.
Yasobanuye ko icyaha cya jenoside, gucura umugambi wa jenoside n’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside byose bigizwe n’ibikorwa bimwe kandi bishingiye ku batangabuhamya bamwe bagenda bagaruka.
Ibyo bikorwa birimo inama yo ku itariki 08/04/1994 aregwa ko yasabiyemo imbunda zo guha interahamwe zikica abatutsi, gushyiraho amabariyeri yicirwagaho Abatutsi akanayagenzura, gukora amalisiti y’Abatutsi bagombaga kwicwa, kujya mu bitero byicaga Abatutsi, gutera inkunga Radio Televiziyo Libre des Mille Collines RTLM mu mpine yafashwe nka radiyo rutwitsi n’ibindi.
Mugimba ntiyiyumvisha uburyo ibi bikorwa byagenda bigaruka kuri buri cyaha. Yahisemo kwibanda kuruta ku cyaha cya kane cyo gushishikariza abahutu gukora jenoside.
Yavuze ko ubushinjacyaha bwemeza ko bufite umutangabuhamya umwe kuri iki cyaha kandi ko uregwa n’abamwunganira bagenzuye basanga uwo ufatwa nk’umutangabuhamya yarakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko ku byaha bya jenoside.
Yavuze ko amategeko atemera abari kuri urwo rwego gutanga ubuhamya. Yavuze ko anabaye umutangamakuru, amakuru ye nta gaciro yagira igihe cyose nta buhamya bw’abandi buyashyigikira.
Bwana Mugimba yabwiye urukiko ko mbere y’uko u Rwanda rusaba ko Ubuholande bumwohereza kuza kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha rwemeye amasezerano ko rutazamurega icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Gusa ngo iyo we n’abunganizi basesenguye basanga uretse guhindura inyito naho ubundi ibikorwa bigize icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ngo ubushinjacyaha bwabyimuriye ku cyaha cyo gushishikariza abandi gukora jenoside.
Aravuga ko hari umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yirinze kuvuga imyirondoro ye kubw’umutekano we wari interahamwe i Nyakabandi mu mujyi wa Kigali wanabihaniwe agasaba imbabazi akemera ibyaha. Uwo wari interahamwe arashinja uregwa ko yagiye gutoreza interahamwe mu kigo cya Gisirikare i Gabiro.
Uwo wari interahamwe ngo aravuga ko Mugimba yagiye i Gabiro mu kwa Karindwi muri 92 gutoza urubyiruko rw’ishyaka CDR yari abereye umunyamabanga mukuru. Yavuze ko nyuma y’amezi ane ishyaka ryabo rishinzwe bitashobokaga kuko ryari rikiyubaka. Yavuze ko urubyiruko rw’ishyaka ari rwo mpuzamugambi rutari rwakabayeho kandi ko gutoza interahamwe byatangiye muri 93.
Mugimba yabwiye urukiko ko uwo wafungiwe ubuterahamwe n’ubwo avuga ko yari umusirikare i Gabiro ku ipeti rya Sergent byamuhaye kubona Mugimba atoza interahamwe ngo bitigeze bibaho.
Yumvikanye yikoma ubushinjacyaha ko mu kwa Gatatu 2011 bwakiriye abatangabuhamya bamushinja butabanje gushishoza bihagije kuko mu 2010 ngo haremwe agatsiko k’abatangabuhamya bamushinja.
Yasobanuye ko ari icyo yise agatsiko kamuhimbiye ibyaha kagamije kumutwarira imitungo. Yavuzemo uwitwa Rangira, Bigirumwami n’abandi ngo bahuriye mu kabari Panorama mu mujyi wa Kigali bamucurira ibyaha kugira ngo bazamutwarire imitungo.
Umwe mu bo avuga ko bari muri ako gatsiko yise “Entreprise Criminelle” mu rurimi rw’igifarangsa ngo ubushinjacyaha bwaje kumutahura afungwa igihe cy’umwaka. Bityo rero ngo iyo buza gushishoza mu 2011 bwagombaga gutahura ako gatsiko ntibukore ikirego kimurega.
Amagambo agira ati “Umututsi ni umwanzi agomba guhigwa, si umunyarwanda yaturutse muri Etiyopiya aza gutegekesha inka n’ayandi ni yo Mugimba bamurega ko yaba yaravugiye mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Umucamanza bwana Antoine Muhima yamubajije niba ntacyo ayaziho.
Uregwa yasubije ko amagambo nk’ayo adashobora gusohoka mu kanwa ke. Yagize ati “Uretse n’ibyo no kugeza ngana uku mumbona sinigeze ngera aho i Gabiro simpazi.”
Icyakora umucamanza agasigarana kwibaza niba abo avuga ko bamuhimbiye ibyaha ari na bo bakomeje gukurikirana bakazaba abatangabuhamya b’ubushinjacyaha muri uru rubanza.
Mugimba yavuze ko abandi batangabuhamya baje bashimangira ibyo yise ibinyoma byari byarakorewe mu nkiko gacaca za Nyarugunga.
Ikindi ashingiraho aravuga ko yari afite urupapuro rw’inzira ruzwi nka Passport yari yarahawe rwo gutembera nk’abandi banyarwanda bose. Akavuga ko iyo aza kuba hari ibyaha bamukekaho atashoboraga kwemererwa iyo pasiporo.
Bwana Mugimba yahoze ari umukozi muri banki nkuru y’igihugu icyarimwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR. Araregwa ibyaha bine bikomeye kandi bidasaza bya jenoside. Ibyaha byose araburana abihakana akavuga ko byacuzwe mu mugambi wo kumutwarira imitungo irimo amazu mu mujyi wa Kigali.
Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 31 z’uku kwezi kwa Gatanu. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.