Njye nabonye ifoto y’intore zari zaje kumva Diane Rwigara atangaza ko yiyemeje guhangana n’Intore izirusha ubwoba ariko numiwe. Wagirango n’imishwi yanyagiwe n’imvura y’amahindu. Nawe se reba bose ntibaseka bifashe gipfubyi.
Ntibibatangaze rero aba benshi baje kumva Diane Rwigara buzuyemo aba DMI kuburyo buriya bahise bajya gutanga za raporo ku ntore izirusha ubwoba. Icyo nababwira dore bimwe mugomba kwitega muri iyi minsi:
- Ubu bagiye guhiga abantu bose bashobora kuba bafitiye ubwoba ko bari inyuma cyangwa bifuza kujya inyuma ya Diane Rwigara kuburyo ubu abantu bagiye gupfa muri kiriya gihugu bagiye kwiyongera.
- Nubona bahimbiye icyaha Diane Rwigara kimeze nkicyo bahimbiye Violette Uwamahoro cyangwa Kizito ngo yashatse kwica Kagame ntibizagutangaze. Ariko ushobora no kujya kubona ukumva baravuze ngo bafatanye Diane Rwigara urumogi cyangwa ngo yakubise umuntu n’ibindi ntarondoye.
- Ese abantu nidutangira kuva muri FPR tukisangira Diane Rwigara, Kagame azabyemera maze areke kutwica?
David Rugira
Kigali, Rwanda