Site icon Rugali – Amakuru

Mufungure imipaka! Hasobanuwe impamvu u Rwanda rwasubiye inyuma mu byo korohereza ishoramari ku rwego rw’Isi

Muri Raporo Ngarukamwaka ikorwa na Banki y’Isi ku buryo ibihugu byorohereza Ishoramari (Doing Business Report 2020), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, ruba urwa 38 ku Isi n’amanota 76.5 %.

U Rwanda n’Ibirwa bya Maurice nibyo bihugu bya Afurika biza muri 50 bya mbere kuri iyo raporo.

Nubwo u Rwanda rukomeje kuza mu myanya y’imbere muri Afurika, ugereranyije na Raporo iherutse rwasubiye inyuma ho imyanya icyenda kuko rwari ku mwanya wa 29 ku Isi.

Mu bipimo bigenderwaho harimo uburyo bwo gutangira ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kubona amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kwishyura imisoro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano, kurengera abashoramari bato no gukemura ibibazo bijyanye n’ibihombo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburyo bw’Imikorere mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Louise Kanyonga, yavuze ko amanota u Rwanda rwatakaje amenshi yatewe no kuba harabaye amavugurura mu buryo raporo ikorwamo, ntirumenyeshwe.

Yavuze ko nko ku gipimo cyo kurengera abashoramari bato, mbere bajyaga bareba ku buryo igihugu gishyiraho amategeko abarengera ariko uyu mwaka barebye n’uburyo isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu rihagaze n’uburyo sosiyete nto ziryitabira.

Banki y’Isi isobanura ko kugira ngo ubukungu bugaragare nk’ubufite isoko ry’imari n’imigabane rikora, hagomba kugaragazwa nibura ibigo icumi bicuruza ku isoko ry’imari.

Ni mu gihe Rwanda Stock Exchange [Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda] yatangiye mu 2011, kugeza ubu ibarizwaho ibigo umunani [bine byo mu Rwanda na bine byo hanze]; byatumye u Rwanda rutakaza amanota 100 mu bijyanye no kurengera abashoramari bato.

Kanyonga avuga ko ibyo byagize ingaruka cyane kuko babimenyeshejwe nyuma bararangije gutanga amakuru ashingirwaho mu gukora raporo.

Ati “Uyu mwaka bakoze impinduka mu buryo basesengura amakuru cyangwa uburyo bakoreshaga twararangije amavugurura twaranabibahereje ariko impinduka twazimenye ari uko raporo igiye gusohoka. Igipimo kijyanye no kurengera abashoramari baciriritse mbere cyarebaga gusa ku mategeko uburyo arengera abashoramari bato kandi twari twabishyizemo imbaraga nyinshi, itegeko twarivuguruye.”

Kanyonga yavuze ko bagiranye ibiganiro n’abo muri Banki y’Isi, babasobanurira ko mu gihe hari ibyo bahinduye bajya babamenyesha kare.

Ati “Twagize ibiganiro nabo, tubabwira ko nk’u Rwanda iyi raporo tuyishyigikira kandi tunishimira ko bakomeje kuyivugurura kuko natwe bituma tuvugurura ibijyanye n’ubucuruzi bwacu ariko icy’ingenzi ni uko hajya habaho guhanahana amakuru mu buryo buboneye.”

Mu bindi byahaye u Rwanda amanota make ni ibijyanye n’ibyangombwa byo kubaka.

Kanyonga avuga ko uyu mwaka hari amavugurura yari yakozwe ngo bijye bitangwa vuba nyamara Banki y’Isi ikavuga ko amavugurura nk’ayo atangira gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu.

Ngo bagiye kuganira na Banki y’Isi izane impuguke zayo zirebe uburyo ayo mavugurura yatangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ubutaha bizitabweho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ibipimo Mpuzamahanga muri Banki y’Isi, Dr Rita Ramahlo, yavuze ko bagiye kongera uburyo bw’itumanaho ku buryo impinduka zabaye ibihugu bizajya bizimenyeshwa kare.

Icyakora yavuze ko uretse ibihugu bike n’u Rwanda rurimo, ibindi ngo nta mpinduka zikomeye zabayeho mu myanya byari bifite cyane cyane ibifite isoko ry’imari n’imigabane rikomeye.

Ati “Ibihugu byinshi ntabwo byagizweho ingaruka, yego u Rwanda byatumye rusubira inyuma ariko hari ibihugu byinshi bitanamenye ko hari icyahindutse kuko hari ubwo wasangaga bisanganywe isoko ry’imari n’imigabane rifite nk’ibigo birenze icumi.”

Yavuze ko u Rwanda rukwiriye gushyiraho uburyo buboneye butuma sosiyete nyinshi zisanga ku isoko ry’imari n’imigabane cyangwa hakabaho guhuza imbaraga n’ibindi bihugu.

Ati “Hari n’uburyo twagiye tubona ibihugu bindi bikoresha bikihuriza hamwe bigakora isoko ry’imigabane rihuriweho mu karere, hari ibihugu kuko ubwabyo atari binini ku buryo byagira isoko, byagiye byihuza, ibyo turabibara.”

Louise Kanyonga yavuze ko bagiye gukorana n’abikorera ku buryo sosiyete nyinshi zitabira isoko ry’imari n’imigabane dore ko yemeza ko hari izari zifite iyo gahunda.

Kimwe mu byo u Rwanda rwashimiwe, harimo ko rwakoze amavugurura arimo ko gutangiza ubucuruzi byorohejwe binyuze mu gusonera umusoro w’ipatanti mu gihe cy’imyaka ibiri ya mbere ibigo bishya bito n’ibiciriritse, ibijyanye no kuvugurura ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’ibiciro, kugeza amazi ku bashoramari n’ibindi.

 

 

Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburyo bw’Imikorere mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Louise Kanyonga, yavuze ko amanota u Rwanda rwatakaje amenshi yatewe no kuba harabaye amavugurura mu buryo raporo ikorwamo, ntibamenyeshwe

 

 

 

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ibipimo mpuzamahanga muri Banki y’Isi, Dr Rita Ramahlo, yavuze ko bagiye kongera uburyo bw’itumanaho ku buryo impinduka zabaye ibihugu bizajya bizimenyeshwa kare

 

Kanyonga yavuze ko bagiranye ibiganiro n’abo muri Banki y’Isi, babasobanurira ko mu gihe hari ibyo bahinduye bajya babamenyesha kare.

 

Ikiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru, abagira uruhare mu mavugurura agamije koroshya ubucuruzi n’abandi

 

 

Dr Ramahlo yavuze ko u Rwanda rukwiriye gushyiraho uburyo buboneye butuma sosiyete nyinshi zisanga ku isoko ry’imari n’imigabane cyangwa hakabaho guhuza imbaraga n’ibindi bihugu.

 

Umunyamakuru Collins Mwai abaza ikibazo muri iki kiganiro

 

Aha umunyamakuru Edmund Kagire yabazaga ikibazo ubuyobozi bwa Banki y’Isi ku bijyanye na Doing Business Report

 

Umunyamakuru Hakizimana Daniel abaza ubuyobozi bwa RDB uko bwakiriye raporo

 

Abayobozi ba RDB, abagira uruhare mu mavugurura yorohereza abashoramari, abikorera n’abayobozi muri Banki y’Isi bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge

Exit mobile version