Site icon Rugali – Amakuru

MUBANZE MUKURE JEANNETTE NYIRAMONGI M’ URUGWIRO –> IMYIFATIRE YA DIANE RWIGARA NTIKWIYE GUTUMA ATINYUKA KWIYAMAMARIZA KUYOBORA U RWANDA

Hashize iminsi micye izina ritazwi muri politike rigaragaye cyane mu binyamakuru aho umukobwa w’imyaka 35 witwa Diane Rwigara atangaje ko mu kwezi kwa 8 aziyamamariza kuyobora u Rwanda aho yanagaragaje ibyo azibandaho naramuka agiriwe ikizere.

Diane kuba yaratekereje kwiyamamaza ni uburenganzira bwe busesuye nkundi munyarwanda wese wakwifuza gutanga umusanzu mu kubaka no guteza imbere igihugu cye, gusa na none kuba watekereza kuyobora igihugu haribindi bintu byinshi bikugomba nka nyiri gufata uwo umwanzuro.

Nkuko nabivuze hejuru Diane watekereje kuyobora igihugu hari imyifatire igayitse yagaragaje, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwaga amafoto ye yambaye ubusa buri buri!! ku buryo yajete ibiganiro mpaka byagarutse ku myifatire yuyu mwari.

Nk’umuntu wifuza kuyobora igihugu hari indangagaciro nyarwanda uba ukwiye kuba uzingatira neza harimo kwiyubaha, kwihesha agaciro, ikinyabupfura ndetse no gukomera kundangagaciro z’umuco nyarwanda.

Kangaruke ku mafoto ya Rwigara Diane yashyize hanze yambaye ubusa impamvu mbivuze gutyo nuko ariya mafoto yayifotoje ntagahato kamuuriho yewe yanafashe positeri yifuza ndetse akanayasangiza inshuti ze kuko ntabwo yapfuye kwivana muri telephone ye, ariya mafoto ni ikimenyetso kiza kigaragaza ko atagakwiye kwirirwa anatekereza kuyobora igihugu mugihe nawe ubwe kwiyobora byamunaniye.

 

Nkuko itegekonshinga rya repubulikuya y’u Rwanda ribigarukaho rivuga ko umuntu wese wiyamamariza kuba umukuru w’igihugu agomba kuba indacyemwa mu mico no mu myifatire iyo ngingo rero ndabona ubwayo ihabanye nuko Diane Rwigara yitwara.

Nk’inama nziza njye nagira Diane nuko atazirirwa yandikira komisiyo y’amatora yifuza guhatanira kuyobora u Rwanda mugihe imico ye ihabanye kure niyo abanyarwanda bifuza ndetse anemerwa kugirwa inama yasaba imbabazi abanyarwanda kubw’imyifatire ye igayitse no gusebya abari n’abategarugori b’u Rwanda byamugaragayeho.

Dr. Peter Mahirwe

Exit mobile version