Ruhango: Ba gitifu 21 n’abandi bayobozi beguye, bivugwa ko bahatiwe kwegura ku gahato. Abanyamahanga Nshingwabikorwa b’utugari 21 bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ruhango, beguye ku mirimo yabo, ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko beguye ku bushake bwabo ariko hari amakuru yizewe avuga ko begujwe ku gahato.
Amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha bamwe mu begujwe, avuga ko uretse abagitifu b’utugari, hari n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge begujwe, ariko bagahatirwa kwandika amabaruwa avuga ko beguye ku bushake bwabo kubera impamvu zabo bwite.
Hari ibanga bivugwa ko ari ryo rituma bategekwa kwandika basezera ku kazi
Hari umwe mu bakozi b’akarere gaherutse gusezerera abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi b’imirenge n’utugari, watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko impamvu basigaye basabwa kwandika bavuga ko beguye ku bushake, ari ukugirango batazashora Leta mu manza bakayica amafaranga, bitwaje ko yabirukanye mu buryo budakurikije amategeko.
Ubusanzwe umukozi aba agomba guhabwa integuza mbere yo kwirukanwa ku kazi, agahabwa imperekeza igihe yirukanywe ndetse hakaba n’ibindi ahabwa amategeko agenga umurimo mu Rwanda ateganya. Kumwirukanwa nabyo, bisaba ko hari ibibanza gushingirwaho kuburyo utabyubahirije ashobora gushora Leta mu manza igacibwa amafaranga, bityo iyo umukozi yiyandikiye ibaruwa avuga ko yasezeye akazi ku bushake bwe, ntaba afite icyo yashingiraho arega Leta.
Iki cyemezo ngo cyaba cyarafashwe na bamwe mu bayobozi nyuma yo gushora Leta mu manza igacibwa akayabo nk’uko byagaragajwe na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara. Komisiyo y’Abakozi ba Leta iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2015-2016, ari nabwo yagaragaje ko hari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 524 yaciwe Leta ku karengane kakorewe abakozi mu myaka itatu ikurikirana kuva mu 2012 kugeza muri 2015.
Muri iyo myaka Leta yashowe mu manza, iterwa igihombo kubera ibyemezo bidakurikije amategeko byafatiwe abakozi birimo kudashyirwa mu kazi baratsinze ibizamini, kwirukanwa nta mpamvu zifatika, kubahagarika by’agateganyo hadakurikijwe amategeko, ibirarane by’imishahara bitatangiwe igihe n’ibindi byakozwe mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko agenga umurimo n’abakozi.
Ukwezi.com