Site icon Rugali – Amakuru

MU RWANDA UMUGAMBI MUBISHA WO KWICIRA IMFUNGWA N’ABAGORORWA MURI GEREZA URAKOMEJE.

Mu mpera z’icyumweru gishize ibyabereye kuri gereza ya Rubavu ni agahomamunwa. Umuyobozi w’iyo gereza SP Innocent Kayumba yasohoye muri gereza umugororwa witwa GAFURURA Faustin atangira kumuhata ibibazo birebana na FDLR maze undi amusubiza ko atabizi nuko aherako aramwadukira arakubita kugeza nyagukubitwa ashizemo umwuka.

Uyu Gafurura Faustin akaba ari mwene:
– Habyarimana Isaïe
na
– Nyiramajagi
Wavukiye:
– Umudugudu wa Bisizi
– Akagari ka Byahi
– Umurenge wa Rubavu
– Akarere ka Rubavu
– Intara y’u Burengerazuba

Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, inshuti z’abacunguzi n’abandi bose bakomeje kuzira ibiteketezo byabo mu bihome n’ahandi hatandukanye mu Rwanda.

Gafurura Faustin Imana imuhe iruhuko ridashira !

Yanditswe na Jane Nabyo

Exit mobile version