Abakobwa bo mu Rwanda bigaruriye isoko ryo gucuruza umubiri muri Kampala yose. Abo bakobwa baturuka akenshi mu mujyi wa Kigali. Ngo bakorera amafaranga menshi.
Abo banyarwandakazi berekeza mu mujyi wa Kampala babeshya ko bagiye kwiga muri za kaminuza zitandukanye zo muri Uganda, cyangwa ko bagiye gukora mu mahoteri, nyamara ngo baba bagiye gukora uburaya.
Ibyo ni nako bimeze muri Kongo naho abanyarwandakazi ni benshi bakorayo uburaya. Abo bakobwa hari abarangije université bakabura akazi, ndetse hari n’ababa biga bakajya gukora uburaya muri week-end. No muri Kigali ni uko kuko naho hari abanyeshurikazi babangikanya kwiga no gukora uburaya.
Denyse Nyetera yasesenguye impamvu n’igituma bitera icyo cyorezo cy’uburaya bw’abakobwa b’abanyarwandakazi.