CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yashimye Abanyarwanda n’inshuti zabo baburijemo umugambi w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi bapfobya Jenoside, bashakaga kwiyamamariza guhagararira Ishyaka riharanira Demokarasi rya DéFi mu buyobozi bwa Komini ya Saint-Georges-sur-Meuse.
Aba Banyarwanda barimo Mbonyumutwa Gustave, Mugabe Nizeyimana n’abandi banyamuryango b’Ishyirahamwe Jambo ASBL, rivuga ko rirengera ikiremwamuntu, nyamara rigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyamuryango ba Jambo ASBL biganjemo abana n’abavandimwe b’abagize uruhare muri Jenoside bakatiwe n’ubutabera mpuzamahanga n’inkiko zo mu Rwanda.
Kandidatire z’abapfobya Jenoside zamaganwe n’abagize imiryango y’abayirokotse n’inshuti z’u Rwanda mu kugaragaza ukuri kw’ibyabaye.
Perezida wa Ibuka Belgique, Déo Mazina, yatangarije IGIHE ko uyu muryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagize uruhare mu ikurwa rya Mbonyumutwa kuri lisiti y’abakandida.
Mbonyumutwa Gustave yabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.
CNLG ibinyujije mu nyandiko yasohoye ku rubuga rwayo, yatangaje ko mu bafashe iya mbere barimo n’Umunyapolitiki w’Umubiligi Alain Destexhe, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka mu Bubiligi mu gihe cya Jenoside.
Yanze ko abapfobya Jenoside bemererwa kwiyamamaza. Ati “Ishyirahamwe rya Jambo ASBL rigizwe n’abana b’ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside. Intego yabo ni ukugoreka amateka y’u Rwanda. Babikora bigaragaza nk’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Ntibahakana ko habaye Jenoside ariko bemeza ko hakozwe nyinshi.”
Jambo ASBL n’abanyamuryango bayo banakorana n’abarwanyi bo muri FDLR basize bakoze Jenoside, kuri ubu bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kwimakaza iterabwoba mu karere.
Mu 2014, iri shyirahamwe ryohereje uwari Perezida waryo Kayumba Placide muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abayobozi ba FDLR.
Mu ntangiriro za 2018, JAMBO ASBL yangiwe gukorera ibiganiro mbwirwaruhame mu nzu y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, ubwo havugwaga ku mushinga usaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
CNLG yavuze ko uru rubyiruko rubiba amagambo agaragaza urwango ku bayobozi b’igihugu ndetse bagakomeza gushaka uburyo bwo kubiba ingengabitekerezo yabo y’urwangano bagomba kwamaganwa badahawe agahenge.
Mu guha agaciro abazize n’abarokotse Jenoside, CNLG yakanguriye Abanyarwanda n’inshuti zabo guhuza ubumwe mu rugamba rwo guhangana n’abayihakana.
IGIHE