Mu Rwanda rw’imisozi igihumbi rwahindutse urw’ibibazo igihumbi nkuko byumvikana kuri iyi Radio FlashFM iri mu gihugu aho akenshi wumva havugwa ibibazo n’ingorane abanyarwanda benshi bahura nabyo. Umuntu abyumvise kuri Radio zo hanze hagira ngo ni ibinyoma ariko kubyumvana abari mu gihugu sinzi aho wahera ubihakana. Iriya leta ya Kagame yubakiye ku kinyoma ariyo mpamvu ihora yiyemera ku bintu byinshi umuntu atarondora hano.
Urugero tutagiye kure Kagame afunga imipaka na Uganda yatanze impamvu yuzuyemo ibinyoma ariko ejobundi ayifungura ntacyo yabwiye abanyarwanda ngo nibure ababwire ko ayifunguye kubera ibyo yabeshye byavuyeho cyangwa bigihari. Nagusaba ko nawe wakwiyumvira ibivugwa kuri iyi Radio Flash FM nawe wibere umucamanza wibyo tuvuga.