Nimuhorane Imana !
Mu Ruhengeri rw’Umusanze kimwe no mu Ruhengeri rw’Umurera, umwana w’ingagi aruta umwana w’umuntu kure ijana. Kuva ifaranga ryarasumbye umuntu rikisumbukuruza Imana, ingagi zigomba gushishiirwa mwene muntu agapfira muli Nyagasani.
Kweri ! Iyo witegereje amazina abana b’ingagi bahawe kuva muli 2013 usangamo icyerekezo kitabeshya : Inyungura, Ganza, Isimbi, Icyamamare, Ikigega, Agasaro, Birashoboka, Ubukwe, Umugeni, Inzozi, Kundurwanda, Ubukombe, Ibendera, Inkindi, Twiyubake, Nkurunziza, Kwigira, Indongozi, Ububasha, Ingingo, Zirakamwa, Umugwaneza, Akariza, Umuteguro, Ikifuzo, Indashyikirwa, Umuhoza, Indangamirwa, Icyogere, Ubukungu, Icyemezo, Ishimwe, Igikombe, Ndizihiwe, Umwiza, Ntamupaka, Referandumu, Ifatizo, Ndumunyarwanda, Nyampinga, Tunganirwa, Ntibisanzwe, Mafubo etc.
Ngayo amazina y’ingagi rero ! Abasanga mwitiranwa nazo murahirwa ahubwo Imana zarabahaye, kuko ingagi zaratsinze : ntawe uzikubita, ntawe uzifunga, ntawe uzica, nta musoro zitanga, nta yozabwonko, ziravurwa kandi zidakubitiwe mutuweli…
Aliko zirinjiza kabisa ! RDB ivuga ko Pariki y’ibirunga zibamo yinjiza miliyoni zisaga 17 z’amadolari ku mwaka ziyikomotseho, muri zo 92% akaba atangwa n’abakerarugendo bajya kureba ingagi bakarara no mu mahoteli.
Iyaba iyo mali yakoreshwaga mu kwita bihagije no ku bana b’abantu. Oya ! Amafaranga ajya mu yandi nk’uko imigezi yose ijya mu nyanja !
Dr Biruka, 22/09/2019