Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda rwa Kagame bakomeje kwihakana imana ariko ntibazamenya ikibakubise umunsi yarakaye

CNLG irasaba ko hatajya hakoreshwa indirimbo zihimbaza Imana mu gihe cyo kwibuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yeruye ko atemera indirimbo ziririmbwa n’amakorari mu gihe cyo kwibuka.

Dr. Bizimana Jean Damascene yabivugiye mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abari abakozi b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu gihe hari na korari yari yaririmbye muri uyu muhango.
Yavuze ko ubusanzwe indirimbo zo guhimbaza Imana ari nziza, ariko ko zidakwiye kujya zikoreshwa mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Bizimana unavuga ko atemera imvugo ivuga ko Jenoside ari inzira y’umusaraba, yakomeje agira ati “Mujye mureka uyu mwanya tuwuharire kuvuga ibyabaye. Twibuke ibyabaye abe ari byo tuvuga noneho nyuma nidushaka tujye gusenga.”
Yunzemo ati “Nkeka ko iyo tuzanyemo ibintu byo kuvuga ngo roho mutagatifu arahari bituyobya bigatuma tutinjira mu kibazo neza neza uko giteye.”
Ubusanzwe ibitangazamakuru bibujijwe guha umwanya ibikorwa byo kwidagadura mu cyunamo, ariko usanga indirimbo zo guhimbaza Imana zo zitambutswa muri icyo gihe.
Kuri Dr Bizimana, mu gihe cyo kwibuka abantu bagakwiye kujya bafata umwanya bakaganira ku byabaye, aho kuzanamo Imana cyane kuko no mu bavuga ko bemera Imana hari abajyaga gusenga ngo Imana ibafashe bavumbure Abatutsi.
Yagize ati “Abapasiteri bishe abantu bari mu nsengero, abapadiri nababwiraga Padiri Kabarira, hari na ba Sebarinda Anaclet, Seromba yafashe kiriziya yayoboreragamo misa aravuga ngo “Abatutsi barimo mubarimbure”, Munyeshyaka ibyo yakoreraga abakobwa murabizi, kandi abo bantu bose kiriziya iracyabashyigikiye.”
Avuga ko bibabaje kuba nta rwego rwa kiriziya cyangwa rw’itorero rwigeze rwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yakorwaga.
Yakomeje agira ati “Ntibigeze bamagana Kangura (ikinyamakuru cyandikaga inkuru zibiba urwango Abahutu bakwiye kwanga Abatutsi) igihe yasohoraga amategeko icumi y’Abahutu, nta dini na rimwe ryigeze ryamagana gitera muri 1959…”
Yasoje agira ati “Ibyo rero mujye mureka tubivuge kugira ngo bitubere isomo ry’ububi bw’amateka twanyuzemo biduhe imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu cyacu neza kandi cyiza tuzi iyo tuva.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Bizimana Jean Damascene

Exit mobile version