Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda RIB Yafunze Impirimbanyi Karasira Aimable

Karasira Aimable nawe akuriye ingofere Idamange Yvonne ariko yibaza niba Tom Ndahiro yuzuye mu mutwe!

YouTube video player

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruratangaza ko rwafunze Bwana Aimable Karasira rumukurikiranyeho ibyaha byo guhakana no guha Ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Karasira wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda azwi cyane ku muyoboro wa YouTube atarya umunwa mu kunenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bwana Aimable Karasira yemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Bwana Thierry Murangira uvugira uru rwego yemereye Ijwi ry’Amerika ko Karasira yafunzwe akekwaho ibyaha byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Bwana Murangira namubajije niba bidashobora gufatwa ukundi kumva uwarokotse Jenoside akurikiranyweho kuyihakana. Avuga ko guhakana Jenoside bidashingira ku muntu uwo ari we.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda yavuze ko Karasira ibyaha akurikiranyweho bikubiye mu biganiro yakunze gutanga ku miyoboro itandukanye ya Youtube. Aha yagarutse ku kiganiro yagiranye na Umurabyo TV ngo yavugaga ko jenoside itateguwe.

Kugeza ubu hari igifatwa nk’impuruza aho kuri internet abantu basabye gushyira imikono kuri iyo mpuruza basaba inteko ishinga amategeko imitwe yombi, n’izindi nzego zifite aho zihurira n’amategeko gufata Karasira n’umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana wa Umurabyo TV bagafungwa. Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu gufata Karasira bitashingiye kuri iyo mpuruza.

Mu bihe bitandukanye Bwana Karasira yakunze kumvikana atarya umunwa mu kunenga imigenzereze mu mitegekere y’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Ku Magambo yashikiriza ku muyobora wa YouTube ntanatinya gushimangira ko abari abarwanyi b’inkotanyi ari bo bamwiciye ababyeyi.

Kuri Prof Paul Kananura, umwalimu wa Kaminuza icyarimwe n’umusesenguzi wa politiki mpuzamahanga n’umutekano, asanga gufunga Karasira ari bwo buryo bwiza bwo gucecekesha buri wese washaka kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Mu mwaka ushize wa 2020 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira ku mwanya wo kwigisha ikoranabuhanga bamurega imyitwarire idahwitse. Mu biganiro yakunze kumvikanamo avuga ko yasabwaga n’inzego zitandukanye kuruca akarumira ntagaragaze amakosa y’ubutegetsi we akabyanga.

Yashinze umuyoboro wa Youtube yise “Ukuri mbona.” Avuga ko yawushinze mu rwego rwo kwivura agahinda gakabije yatewe n’amateka y’ubwicanyi. Asigaranye na murumuna we umwe na we uhora mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe Karasira avuga ko ari ingaruka zikomoka kuri jenoside. Afungiwe kuri sitasiyo ka Kicukiro. RIB yavuze ko yemeye kubazwa atunganiwe mu mategeko.

Exit mobile version