Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda ntabwo hari “Abacamanza” ahubwo hari “Abacangamanza”! (Prof. Charles Kambanda)

Kuwa gatanu taliki ya 12/03/ 2021 nibwo Paul Rusesabagina yafashe icyemezo cyo kwikura mu rubanza aregwamo na leta ya FPR-Kagame aho ashinjwa ibyaha byo kurwanya leta ya Paul Kagame. Nyuma yo kuva muri urwo rubanza abantu benshi bibajije uko bizagenda! Umwarimu w’amategeko muri kaminuza  z’iri mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Charles Kambanda avuga ko Rusesabagina yafashe icyemezo cya kigabo kuko yerekanye ko ubucamanza bwa Kagame ari baringa! Kambanda akaba asanga perezida w’urukiko ruburanisha Rusesabagina n’abo bari kumwe ari “umuswa wa buvukanye” cyangwa se akaba ari “umunyabwoba butwi”!

Akurikije aho urubanza rwari rugeze, Bwana Kambanda asanga perezida wa ruriya rukiko yagombye kuba yarafashe icyemezo cya kigabo akegura, Prof. Kambanda akaba asanga ubuswa bukabije buranga abacamanza bo mu Rwanda butuma bagomba guhabwa izina ry’ABACANGAMANZA! Kambanda  yerekana neza ko kuva mu mwaka w’2003 itegeko nshinga ry’u Rwanda ryashyizeho amategeko agenga ubucamanza akurikiza umurongo w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Amategeko agenga ubucamanza bw’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza  ( Commonwealth) ntabwo yemera ko umuntu washimuswe aburanishwa, ariko Leta ya Paul Kagame ikabayo yarafashe icyemezo cyo kuburanisha Rusesabagina kandi yemera ko yashimuswe ! Kambanda akaba asanga abacangamanza ba leta ya Kagame bacangacanga uburyo bw’amategeko agenga ubutabera bw’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (système anglais) n’uburyo bw’amategeko agenga ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Système francophone). Kanda kuri iyi nteruro wumve ikiganiro cyose cya Prof. Charles Kambanda kuri RTV-UBUMWE ku isesengura ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n’Ikondera Libre yasobanuye ku buryo burambuye ko Paul Rusesabagina yashimuswe na leta ya Paul Kagame yifashishije umupasteri witwa Niyomwungeri wiyemeje kwitwara nka “Shitani”. Mu gusubiza ikibazo kuri Rusesabagina yabajijwe n’Ikondera libre, Bwana Faustin Twagiramungu yagize ati (fungura ijwi munsi y’ifoto):

“nagize Imana sinamenyana n’umushimusi kuko aba yaratujyaniye rimwe i kigali na Rusesabagina (Faustin Twagiramungu)”

Audio Player

Ubucamanza bwa leta y’abicanyi bwabaye urwamenyo ku isi yose, ubu igihe kikaba kigeze kugirango amahanga amenye isura nyayo y’inkotanyi zashyigikiye kuva cyera, gusa rero abakorana n’inkotanyi mu bwicanyi bafite akaga gakomeye kuko uyu Niyomwungeri azagezwa imbere y’inkiko byanze bikunze, aho azajya hose azafatwa kandi na leta izasimbura FPR-Kagame mu Rwanda izamuta muri yombi ashyikirizwe ubutabera, niba inkotanyi zitamuhembye agafuni!

Hasi aha turabagezaho ikiganiro cyose Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n’Ikondera libre

Source: Veritasinfo

Exit mobile version