Nkunda gukurikira ibiganiro bya #Padiri Nahimana ariko icya nteye amatsiko n’iriya nshobera mahanga ya politiki yavuze. Yagize ati “#FPR ya #Kagame si nyoko niba igushyize kw’ibere kurura vuba maze wisimbukire. FPR NIKO IKORA. N’utinda kuri iryo bere ukwega ukwega ugatindaho iragukura amenyo nureba nabi igukate ijosi cyangwa igukubite agafuni ka ndoyi.
Hari benshi bagiye bahabwa imyanya na FPR bagera muri iyo myanya bakirara bakayikorera pe bagasahura bibwira ko bageze iyo bajya ariko biyibagije ko nta wonka FPR ngo nyuma agenderaho. FPR iragukama ikagukamuramo nayo wonse nyoko. Nguko uko FPR ikora.
Padiri arakomeza ati Umuntu ashobora gukora litse y’abantu FPR yashyize kw’ibere bagakurura bagakomeza bagakurura FPR ikaza kubarutsa n’ayo bonse ba nyina fpr itarabaho. Ingero ni nyinshi hari Bizimungu Pasteur, ubu arihe? Ko nawe yakweze kukabere ka FPR nyuma akibagirwa ko FPR atari nyina none ubu yamurukije n’ayo yonse.
Murebe ibyabaye kuri Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe. Yari afite imitungo ye n’uko Fpr imushyira kw’ibere arakurura uko abyumva araryoherwa. Ubu FPR yamwambuye byose harimo n’ibyo yari afite mbere yo kujya kw’ibere rya FPR. Yibagiwe ko u Rwanda Kagame n’agatsiko ke barwigaruriye.
N’aho Tom Byabagamba se ubu arihe? Ko nawe ariko byamugendekeye ubu akaba afungiye mu bihome bya Kagame. Col Patrick Karegeya we byarangiye Kagame amwohereje iwabo wa twese. Gen Kayumba Nyamwasa nawe yatanga ubuhamya. Kuri liste ni benshi harimo ba Lizinde, Sept Sendashonga bivuganwe na FPR bamaze kuyikorera.
Bariya bose mwabonye ku mafoto yasohotse ku mbuga nkoranyambaga barimo barahira muri FPR muzabona iherezo ryabo. Ntawe Inkotanyi zirebera izuba. Utarasobanukirwa ubugome bwayo birangira imwivuganye.
Urutonde rw’abamaze guhunga FPR bayikoreye ni benshi ntawabarondora ngo azabaheze. Iki n’ikerekana ko nta nyiturano ya FPR. Ubugome bwa FPR utabuzi arabubarirwa. FPR ntireba imyaka, ntibatinya umukambwe, ntibatinya umwana ntibatinya uruhinja. Iyo yagushyizeho agasaraba iraguhitana. Abana benshi bagiye basiga ababyeyi babo ngo bagiye gukorera FPR barahatikiriye na n’ubu bagitikira.
Hari inkuru yanyuze ku mbuga nkoranyambaga umubyeyi umwe wo muri FPR yibaza impamvu abana b’iki gihe batagikunda kujya mu gisirikare k’Inkotanyi ariko yabazaga amenyo y’inkoko areba umunwa. Ubwo se abo bana bo ntibareba cg ntibabonye ibyakorewe bagenzi babo? Wowe wakwishyira urupfu urureba. Abarokotse intambara se bo barihe? Uraba umunyamuryango wa FPR n’urangiza ujye utanga umusanzu wa buri kwezi ariko bizarangire FPR iguhitanye. Iyo n’iyo nyiturano y’umusanzu watanze. Abana barwaniriye FPR ubu barihe? Kagame yabatanzeho ibitambo kwa Jaja Salongo. Amabi ya FPR uwayavuga bwakwira bugacya kandi ntayarangize.
Ariko njye muri byose inama nagira abanyarwanda aho kugira ngo nkorere FPR nabireka kuko inyiturano ari yayindi. Tuzirikane ko FPR nta nyiturano igira. FPR si nyoko niba igushyize kw’ibere byange cg niwemera kurijyaho ukurure vuba maze wicireho.