Guhera mu ntangiro z’umwaka ushize, Abashakashatsi bo mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye gukora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo gupima icyorezo cya SIDA ndetse na Mburugu hifashishijwe telefone igendanwa, mu minota 15 gusa umuntu akaba ashobora kwifashisha ubu buryo akamenya niba yaranduye cyangwa niba ari muzima ndetse yaba yaranduye akamenya n’uko abasirikare b’umubiri bameze.
Ubu buryo bukomeje gukorwaho igeragezwa hirya no hino ku isi, ni uburyo bworoshye kandi buhendutse cyane ugereranyije n’ubusanzwe bukoreshwa hapimwa amaraso muri laboratwari (Labotoire). Bubasha kugaragaza muri telefone uburyo agakoko ka SIDA kakwiriye mu mubiri ku murwayi wayo, ndetse n’indwara ya mburugu nayo ibasha kugaragazwa muri telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga rya internet (Smartphones). Soma Ibikurikira