Leta yagabije abanyarwanda abanyamahanga kuburyo abashinwa basigaye bashya abanyarwanda bakoresheje byabyuma biponda ciment ntihagire ikiba; abapfushije bakisura ubuzima bugakomeza nkaho ntacyabaye.
Aba bachinwa kandi aho bakora hose bagenda barangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa bakorera abanyarwanda ntihagire ukoma.
Ntamugayo kandi byazanywe na Leta ya Paulo Kagame aho usanga no miri Kaminuza abanyamahanga babaswa banganya amashuri n’umunyarwanda bakorana usanga bahembwa umushahara ukubye hafi 10 umushahara w’umunyarwanda.
Ntamugayo ariko kuko Inkotanyi zaturutse Uganda, Kenya, Tanzania, etc… inshuti zacu twaturanye, twiganye pirimeri, twaragiranye inka n’ihene z’abagande, abanyakenya n’abatanzania twagombaga kubaha ku ntsinzi tugasangira. Nicyo gituma ahari baza tukabita abaconsultats cg bakwigishanya nabanyarwanda bo bagomba guhabwa umushahara uri hejuru cyane.
Nterwa isesemi no kugera muri banki cyangwa kwa muganga muri kumurongo hakaza umunyamahanga ukabona baramutambukije arabatanze kandi mubabaye kimwe. Tugomba guhindura imyumvire cyeretse niba twiyumva ko turi za Makake nkuko abazungu bakunda kudutuka.
Mundebere kuriyi photo hanyuma mumbwire ko umunyarwanda ibi yabikorera umushinwa mubushinwa? Umunyafrika se yabikorera m’Ubuhindi abikorera Umuhindikazi? Wabikorera muri Bangladesh se?
Aka n’agasuzuguro gakomeye dukorerwa n’abanyamahanga babitijwemo umurindi na Leta ya Paulo Kagame.
Blague: Umuminstri mu Rwanda(Bikoro) yafashwe yarijije amakaro atayasoreye yatawe muri yombi arakatirwa hamwe n’Umucuruzi w’umunya Espagne wari wamufashijeje kuyinjiza mugihugu.
Bukeye Perezida Paulo Kagame yahaye uwo munya Espagne imbabazi aritahira iwabo Ministri akomeza kuwunera muburoko kugeza arangije igihano yakatiwe!
N’akumiro
Kanuma Christophe