Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’itangaza makuru. Bizera cyane ko koko ribavugira kuko ntako baba batagize. Ariko Kagame yabaremyemo ubwoba. Ibi biragaragaza ko atabashyizeho ijisho, atabashyizeho ababagendaho bavuga akabari ku mutima kose. Bikerekana ko igihe nikigera bazahaguruka bakarwanya Kagame kuko barababaye cyane.
Aho Kagame adatekereza n’uko nka bariya banyamakuru aribo bashobora kumubera ijisho z’ibitagenda neza mu baturage kuko aba bitwa ngo ni abayobozi be baramubeshya ngo imirenge yabo nta bibazo birimo ariko akibagirwa ko nabo baba barimo gukorera amanota ngo bashimwe buke kabiri. Ubwo wenda niko yabatoje kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Iyo abeshya amahanga n’abo baba bumva niyo mpamvu nawe bamubeshya. Uyu mukino w’injangwe n’imbeba uzarangira ryari?
Niba aribyo koko, ko ntacyo bahisha, nk’uko birirwa baririmba ku ma radiyo ko u Rwanda rwateye imbere, bareke abo baturage babihamye, bavuge ibigwi uwo Kagame wabo n’ubuyobozi bwe, babashime kuko babakuye habi. Erega ibikorwa birivugira. Byonyine kuba badashaka kuvugisha itangazamakuru byumvikane ko bahawe gasopo yo kutabikora, utinyutse ubwo bamumerera nabi. Iryo naryo ni iterambere!!!!!!!!!
Ange Uwera