Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda akarengane k’abahinzi : baratemerwa amasaka ateze bakamburwa amasambu ngo abe urwuri rw’inka

Nkuko muri bubyumve muri iyi audio, mu Rwanda hari icyorezo cyo gutema amasaka ateze andi akaragirwa inka bitwaje ngo ni mu mafamu (farm) agenewe aborozi. Nkuko mwagiye mu bibona mu nkuru zabanje, ikibazo giteye gutya: mu Rwanda aborozi bahawe amafamu( inzuri z’inka) ndetse banahabwa n’ibyangombwa byayo ni ukuvuga ko mu rwego rw’amategeko bari bayafiteho uburenganzira nk’ayabo.

Ubwo butaka bwanganaga na hegitari 25 kuzamura kuri buri mworozi. Noneho kubera ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda, abo borozi nabo bagenda bagurishaho buhoro buhoro abahinzi bakeneye kwihingira, aha buri muhinzi waguze n’umworozi nawe yagendaga yandikisha ubutaka aguze agahabwa icyangombwa cyabwo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ibi byakorwaga n’inzego bwite za Leta.

Amakuru twahawe n’umuntu uri hafi y’ingoma , yatubwiye ko mu minsi ishize prezida Kagame yakoranye inama n’aborozi (imwe mu manama y’ibanga bagira) noneho ababaza ibibazo bikurikira:
1. Amafamu mwahawe muracyayafite yose? Aborozi bati yego.
2. Ese muyabyaza umusaruro? Bati yego.

Kubera ko yari afite raporo, ati twabahaye amafamu ngo abahutu mubahake babakorere, none ndabona ahubwo arimwe mugiye guhinduka abagaragu babo, nuko ati nubwo muvuga ko bariya bantu nta bwenge bagira ahubwo babarusha ubwenge cyane, kuko baciye bugufi bakoresha amaboko yabo none bageze naho bigarurira n’amafamu y’aborozi, ati iki kibazo ndashaka ko gikemuka vuba cyane.

Niyo mpamvu mu ntara y’iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ibintu byacitse , nizo mbaraga z’umurengera mubona muri ibi bintu, amarira ni yose amaganya ni yose nkuko muri bubyumve muri iyi audio.

Aba baturage hafi ya bose bamazemo imyaka irenga 10 bafitemo amazu imirima, intoki, n’indi myaka, ubu byose byataye agaciro nk’amazu barimo kuyasenya ntakundi baraza bakakwaka icyangombwa cyawe cy’ubutaka noneho bakagusubiza udufaranga twintica ntikize urugero nk’umuntu waguze mu myaka 5 ishize hegitari yaguraga amafaranga 800000 rf none ubu irimo kugura million 4 (4000000 rf), ubwo arasubizwa 800000 rf. adashobora kugira icyo amumarira, imanza zirimo aha kandi ni agatereranzamba kuko hari nkuwaguraga n’umworozi nawe akagurishaho abandi bahinzi, ubwo we arasabwa kubasubiza agurishije imitungo ye niba ayifite, mbese ni amarira masa.

Iki gikorwa aborozi bo barakishimiye cyane kuko batanze ubutaka bugura make cyane none babugaruriwe bugura menshi. Ariko aha naho harimo ubusambo bukabije kuko umworozi utabashije gusubiza abo yagurishije leta izana undi muntu utamenya aho aturutse akishyura bwa butaka bukaba bubaye ubwe.

Tubibutse ko mu Rwanda nubwo hari abantu bake bitwa ko ari aborozi batunze ubutaka hafi ya bwose bw’u Rwanda, kuko umwe aba afite hegitari 25 kuzamura, hari umubare munini w’abanyarwanda batagira naho bashinga akazu gato k’amabati 5 hitwa ahabo. Nibura 80% by’ubutaka bw’u Rwanda butunzwe n’abantu bita ko ari aborozi batanageze no ku 10%. Birababaje noneho naho umuntu abiriye ibyuya bahamwake ku ngufu.

Ngayo nguko iby’iwacu.
Jean-Michel Manirafasha

Source: Amakuruki.com

Exit mobile version