Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda aho guhangayikishwa na Ebola ishobora kwibasira Rubavu bahangayikishijwe n’amazu yahenze!

Rubavu: Inzu Zahenze Kuko Ab’i Goma Benshi Bari Guhunga Ebola Bakaza Kuhakodesha.

Kuva Ebola ivuzwe muri Goma amakuru Umuseke ufite avuga ko abakongomani biyongereye mu gukodesha inzu muri Rubavu ahitwa Mbugangari n’ahandi. Ubu inzu yakodeshwaga ibihumbi Frw 60 ubu ngo yageze ku bihumbi Frw 90.

Umusore wiga muri imwe muri Kaminuza iri Rubavu yabwiye Umuseke ko iyo witegereje usanga abaturage bava I Goma baza muri Rubavu bariyongereye cyane.

Umwe mu barangira abandi inzu zikodeshwa witwa Gaspal yagize ati: “Usanga abava muri DRC baza gukodesha inzu inaha ari abifite.

Avuga ko abo yaganiriye nabo bamubwiye ko baje mu Rwanda kugira ngo bategereze ko Ebola yivuzwe muri Goma yazatangazwa ko yahashize

Joseph Rutalindwa uyobora Akagari ka Mbugangari yabwiye Umuseke ko iby’uko mu kagari ke hari abaturage ba DRC bahaje muri iki gihe kubera Ebola bakaba bakodesha inzu ari benshi bigatuma zihenda, atari byo.

Rutalindwa avuga ko muri iki gihe ahubwo abaturage ba DRC bari bari muri Mbugangari bari gutaha bagasubira i Goma.

Ati: “ Uwaguhaye ayo makuru sinamenya aho yayakuye ariko siyo. Muri iki gihe ahubwo hari bamwe muribo bari kunsezera bagasubira iwabo i Goma. Muri bo harimo abari bamaze imyaka itatu muri Mbugangari.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wingirije ushinzwe imibereho mwiza Marie Grace Uwampayizina aherutse kubwira Umuseke ko iby’uko hari umubare w’abatuye Goma binjira I Rubavu gukodesha inzu bahunga Ebola atabizi.

Amakuru avuga ko kuva Goma haboneka umupasiteri wishwe na Ebola ayivanye ahantu yari yagiye kubwiriza akagaruka i Goma ari kumwe n’abandi baturage muri bus, abatuye Goma bafite ubwoba bw’uko hari bamwe mu bari kumwe nawe bashobora kuyikwiza mu mujyi.

Amakuru avuga ko inzu zatangiye guhenda kubera ko abazikodesha ari benshi bigatuma ba nyirazo bazamura ibiciro

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version