Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda abasigajwe inyuma n’amateka ntibitahweho na mba. Hari ONG zifuza ko baguma kuriya kugira ngo nazo zigumeho!!!!

Abasigajwe inyuma n’amateka si Abatwa gusa
Hari ONG zifuza ko baguma kuriya kugira ngo nazo zigumeho
Hari amafaranga agenerwa uburezi bwabo agakoreshwa ibindi
Ntibakwiye gutuzwa ukwabo
*Sena yatumije Minisitiri w’Intebe kuri ibi bibazo

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka Sena y’u Rwanda yashyizeho Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura imiterere y’ikibazo cy’abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma, impamvu bidakemuka n’icyakorwa ngo bikemuke, uyu munsi yatanze raporo yayo ku Nteko rusange ya Sena….

By’umwihariko Abatwa ibibazo byabo ngo birihariye kuko bidakemuka, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gahunda za Leta zigamije itarambere bo zitahinduye imibereho yabo nk’abandi.

Abatwa mbere ya Jenoside ngo bari 45 000 ubu ngo bari hagati ya 34 000 na 38 000, ni ukuvuga ko ari babiri ku bandi banyarwanda igihumbi (2/1000). Dr Alvera Mukabaramba yemeza ko imibare yabo itazwi neza mu by’ukuri.

Senateri Uwimana avuga ko mu turere basuye nk’i Rubavu hari amasambu yabo bambuwe Sena yari yarasabye ko bayasubizwa ariko iyi Komisiyo isanga ntabyakozwe.

Aba Nyabihu ngo bahawe amasambu yo guhinga muri Musanze aho kuyageraho bibasaba amasaha atandatu y’urugendo rujyayo gusa.

Ab’i Gicumbi ngo hari aho basanze barashenye umudugudu wose inshuro eshatu. I Musanze hari aho bashyingura mu nzu babamo kuko ngo baba bumva batahabwa umwanya mu irimbi rusange ry’abandi. Kandi nyamara nyuma y’igihe ngo bahita bava muri iyo nzu bahunga umuzimu…bityo bityo.

I Karongi koperative yabo yahombye bigizwemo uruhare n’umuyobozi w’Umurenge.

Nyaruguru basanze hari amasambu yabo yakodeshejwe imyaka 60 ku mafaranga 27 000Frw gusa.

Iyi Komisiyo yasanze mu turere hari amafaranga agenerwa uburezi bwabo by’umwihariko ariko agakoreshwa ibindi.

Niba kubafasha gutera imbere byarananiranye, kubashyira mu bacitse ku icumu batishoboye ngo bose bave mu buzima budashobotse bikaba nabyo byaranabiranye, kandi nabo batarenze 100,000, harya ubwo gufasha abandi banyarwanda bugarijwe n’ubukene batari mu biriya byiciro byombi byo bizashoboka gute?

Umuseke

Exit mobile version