REB yasabwe kwerekana irengero rya mudasobwa 10 100 zishyuwe miliyari 2,1Frw
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa gatanu basabye abayobozi b’Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kugaragaraza irengero rya mudasobwa 10 110 zifite agaciro ka miliyari 2,1Frw zishyuriwe ariko zo ntibazihabwe.
Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri raporo ye ya 2017/2017. Aho iki kigo gishinzwe guteza imbere uburezi REB cyaguze mudasobwa (LapTop) mu ruganda rwa Positivo rukorera mu Rwanda ariko izo bishyuye zose ngo ntibazihabwa.
Depite Karemera Jean Thierry ati: “Muri raporo ya Auditor General (Umugenzuzi) haragaragara amakuru avuga ngo izaguzwe ni 72 780 izabaye ‘delivered’ (zahawe REB) zigatangwa no mu mashuri ni 51 890, izafashwe na ASI-D ni 10 780 hanyuma izitaratanzwe ni 10 110 .”
Ngo izi mudasobwa zitageze muri REB zifite agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni ijana n’imwe (2,101,000,000 Frw) n’imisago.
Abadepite basabye abayobozi ba REB kuvuga aho ziri kuko ngo bigaragara ko bazishyuye ariko ntibagaragaze aho ziri.
Depite Izabiriza Mediatrice ati: “REB yakabaye itangira kugaragaza niba hagombaga kuza mudasobwa 70 000, haje mudasobwa 60 000 kubera iki? Aho zagombaga kujya habaye hato? Izi 10 1000 zasigaye kubera iki? Ko ntanahagaragaza ko REB ibereyo umwenda iyi kampani yagombaga kuzizana, irengero ryazo ni irihe? Kuko mu by’ukuri muri REB ntazihari!”
Depite Juvenal Nkusi Perezida wa PAC na we yagize ati: “Urugendo rwo kuva muri Kigali Economic Zone (ahakorera uruganda) kugera kuri REB haburiyemo mudasobwa 10 000 cyangwa zaburiye muri Sonatube hari abazihategeye?”
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ICT muri REB, Dr. Niyizamwiyitira Christine yabanje kuvuga ko ari mudasobwa zari zitaratangwa mu mashuri mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yakoraga igenzura.
Abadepite bamusabye gusabonara aho zaburiye mbere y’uko zigera muri REB.
Depite yagize Niyonsenga Theodomir ati: “Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko mwaguze na Positivo, LapTop zirenga 70 000 hanyuma ziza iwanyu muri REB haburamo mudasobwa 10 100, nta “delivery note’ (inyandiko ko mwazakiriye), mudasobwa 60 000 nta kigaragaza uko mwazakiriye aho bigaragarira ni aho mwazishyuriye ahubwo.
Ibyo kujya gutangwa mu mashuri ba ubiretse. Tubwire ngo zaburiye he, ziva muri Posito zigera iwanyu?”
Yahise avuga ko mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’imari yakoraga igenzura ngo hari impapuro zitabonekeraga igihe.
Dr. Niyizamwiyitira Christine ati: “Izi mashini (mudasobwa) mu by’ukuri habayemo ikosa ry’uko impapuro bashobora kuba batarazegeranyije neza icyo gihe, bagaragaza ko bazakiriye (delivered) mu by’ukuri twari dufite ububiko (Stock) butoya muri REB. Izi mashini zimwe zaratanzwe mu bubiko zishiramo, izindi zari zarasigaye muri Positivo (mu ruganda) dukomeza no kuzitanga ariho zituruka. Hasigaye imashini 2 400 zonyine.”
Ibi bisobanuro Abadepite bahise babitera utwatsi bavuga ko babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukurikirana uko bazana izo mudasobwa.
Banavuga ko Positivo kuzibabikira bigomba kugira inyandiko ibisobanura.
Depite Niyonsenga Theodomire ati:“Icyo gihe iyo bazibabikiye bisaba indi nyandiko, ntabwo ari ugupfa kubabikira mu kirere. Bisaba ko mwazihawe, mwaziguze ‘delivery note’ irabigaragaza ko mwaziguze, hakaba n’indi nyandiko ivuga ngo turazibabikiye muzajya muza kuzivana hano.”
Abadepite bavuze ko ikibazo cya mudasobwa gikwiye gushakirwa umuti kuko ngo buri mwaka ikibazo cya Positivo gihora kigaruka mu Nteko.
UMUSEKE 08/06/2018