Site icon Rugali – Amakuru

Mu Rwanda abantu bakomeje gupfa mu buryo budasobanutse

Umuco wo kwicana Pahulo Kagame yabibye mu Banyarwanda uranze ubaye akarande.

Nibyo koko rero hano mu Rwanda ihotorana cyangwa ubwicanyi bukorerwa mu miryango itandukanye buri munsi burabandanyije aho Leta ya Kagame nayo ahanini ibigiramo uruhare ari nako ihitamo gushishikariza abambari bayo kujya batanguranwa mu gutangariza abanyarwanda ko abapfuye muli ubwo buryo bikamenyekana bizajya byitirirwa ko bazize urw’ikirago cyangwa biyahuye kubera indwara z’ibisazi noneho police n’abaganga akaba aribo bemeza icyahitanye umuntu nyuma y’amaperereza n’isuzuma byabo.

Ntawe bitatangaza kuko atari amabwiriza atunguranye kuko n’ubundi byari bisanzwe aho inzego z’umutekano nka Dasso, Police, amarondo n’abandi aribo bamaze abantu ! urugero rwa hafi muli iki cyumweru ku wa 23/01/2018 mu Murenge wa Kazo ,akarere ka Ngoma hiciwe umugabo witwa NZABONIMANA Vénuste ubwo abashinzwe umutekano ku izina rya Dasso bamukubitaga iz’akabwana ngo kuko yatonganije umugore we gusa akaza kujya kwa muganga bikamuviramo urupfu.

Mu kwirengagiza kw’ikiremwa-muntu gikomeje guhohoterwa n’abambari b’agatsiko mu gihugu cyacu umuyobozi w’ako Karere ka Ngoma Bwana Nambaje Aphrodise akaba nta kindi abivugaho uretse ngo gutegereza iperereza rya Police ku cyateye urupfu rwe. Muriyumvira rwose !

Ni kuri uyu wa 22/01/2018 na none mu Kagari ka Mukungu, umurenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe, umugore witwa MUHAYIMANA Cécile w’imyaka 24 y’amavuko bamusanze iwe mu nzu yaratuyemo yapfuye yarafitanye umwana umwe n’umugabo bashakanye. Gitifu w’akagari ka Mukungu Mme Phoebe Mukamana yadutangarije kuri Phone ngendanwa ko nawe yabimenye aho umugabo wa Nyakwigendera atabarije ubwo yatahaga ahagana mu ma saa tatu z’ijoro agasanga umugore we mu ruganiriro rw’inzu yabo yapfuye ari mu mugozi usanzwe uzirikishwa inka yabo. Ati twahise dutabara twifashishije inzego z’umutekano ati tukaba dutegereje iperereza ku bufatanye na Police iby’urwo rupfu . Nguko !

Urundi rupfu kuri uyu wa 22/01/2018 ni urw’umugabo NKOMATI Pascal wari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Tare, akagari ka Gasarenda ho muli District Nyamagabe, umurambo ukaba watoraguwe mu Bwiherero bw’ishuri bigaragara ko yahotowe akajyanwa guhishwa muli uwo musarani w’ishuli aliko Gitifu w’umurenge wa Tare Bwana Mporayonzi David nawe kuri phone ngendanwa akaba yaradutangarije ko uwo Nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ngo akaba yarituye mu cyobo cy’ubwiherero cy’ishuri primaire rya MUSE hafi yaho atuye. Ati ubu umurambo we uri gusuzumirwa mu bitaro bya Kigeme.

Banyarwanda muriyumvira ! tugereranije ibyiyumviro by’aba bayobozi twasanga tudashidikanyije ko ibyo Mr. TRUMP Donald avuga ku banyafrika ko ibihugu byabo bimeze nk’imisarani bisa n’ukuri , aho abayobozi b’agatsiko ka FPR baba bubaka ubwiherero budapfundikiye abantu bagwamo ! ni agahomamunwa !

Byanditswe ku wa 25/01/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Exit mobile version