Mu Rwanda abakozi ba leta bose cyane abiganjemo abalimu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayubumenyi ngiro ashingiye kuri leta barinubira ikatwa ry’imishahara yabo.
Ni kur’iyi nshuro nyuma y’uko umwalimu wese ahatirijwe gusinya ko agomba tutanga umusanzu w’umuryango wa RPF Inkotanyi. Aho umwalimu w’amashuri abanza ukorera kuri A2 ahembwa amafaranga 45,000 ategetswe gukatwa 1000 kikava k’umushahara we buri kwezi.
Mugihe Umwalimu mu mashuri yisumbuye ukorera kuri niveau ya A1, uhembwa umushahara w’amafaranga 118,000 we ategetswe gukatwa 2000 n’aho ukorera kuri niveau ya A0 usanzwe ahebwa amafaranga angana na 150,000rwfs we akaba ategetswe gukatwa ibihumbi 3000 yose akazajya ava kuri compte zabo buri kwezi.
Nyuma yibyo byose buri mwalimu wese akaba ategetswe kuba umunyamuryango, akinjira mw’ishyaka rya RPF Inkotanyi bitabibyo akirukanywa mu kazi. None abalimu bagera kuri 30 bo mu karere ka Rubavu bamaze gusezera mu kazi bitewe n’imyemerere yabo cyane cyane abiganjemo Abahamya ba Yehova.
Abandi batari basanzwe ari abayoboke b’ishyaka rya RPF Inkotanyi bashishikarijwe guhita barahirira kuba abayoboke b’iryo shyaka. FPR Inkotanyi igeze ku ndunduro.
Agatsiko gatangiye gusamba kabuze aho gasambira. Nk’uko Gisovu Kibuye yabivuze agatsiko kananiwe igihugu kugeza aho kivugira ko mu gihugu umutekano wabuze. Mu gihugu nta mafaranga arimo, yose barayasahuye none byabayobeye barimo barigiriza nkana ku balimu bagowe babakata ku ngirwa mishahara babahaye. Ese ko byabayobeye da! Ngo Vincent Biruta ejo bundi yagiye mu gihugu cya Arabia Soudite gusaba inguzanyo yihuse bamutera utwatsi. Ko bamaze kubamenya biragenda gute?