Mu mwanya wo kuramya Imana ngo abashakanye bajye bakirigitana mu nsengero!!!

Namwe nimwiyumvire ibyo ababwiriza butumwa babwiriza abakiristu babo!!!Apotre Masasu!!! Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero, anabasaba kujya bakirigitana mu gihe cyo kuramya mu rwego rwo guitera ishyaka urubyiruko rutinda gushaka.

Ubu buryo ngo nibuzajya bushyirwa mu bikorwa, buzafasha abashakanye gukomera mu rukundo rwabo binatume barukongeza mu rubyiruko rutararongora.

Ibi Apôtre Masasu yabigarutseho ubwo yasozaga amasengesho y’iminsi 14 y’umuryango, yari agamije kongera urukundo hagati y’abashakanye mu rwego rwo kubaka umuryango.

UKWEZI