Site icon Rugali – Amakuru

Mu minsi iri mbere Rwanda Day muri Europe izaba yabaye amateka

Iki cyamaze kuvanwa munzira nyuma yaho abanyarwanda banyuranye berekaniye ko Rda day arubugizi bwanabi. Amakuru Rnc France ifite nuko Kagame yamenyeshejwe ko ikitwa Rda day muri Europe kigomba guhagarara kuko bimaze kugaragara ko giteza umutekano muke.

Rnc France irasaba umunyarwanda wese uri mu Rwanda kugira nibura Facebook ebyiri imwe yo gutanga amakuru kugirango amabandi yose tuyafatire ingamba.

Turasaba abanyarwanda bakora munzego za leta iperereza no mugisirikare guhagurukira kwirenganura, ubutumwa bwanyu butugeraho aruko dukeneye bwinshi.

Igihe ubonye ibandi ry’umwicanyi mukabari uce mugikari utange amakuru uciye kuri Facebook yawe ya kabiri, bizatuma baba mukato nibura bitume batekereza.

Ukimara kohereza ubutumwa ujye usiba msg twe tuzajya tubutambutsa kandi tutavuze inkomoko yabwo.

Turashimira cyane ababikora ariko turahamagarira benshi cyane kubikora.

Niba tubagezaho ubutumwa bugakurikiranwa nabantu hafi ibihumbi 70 n’uko tubonye amakuru arenzeho byatuma habamo ibikemuka nkuko icya Rda day cyakemutse.

Turashimira cyane nanone abafata ubutumwa bwacu bakabukwiza mumagurupe menshi ya Facebook 💪👏 nibyiza cyane, twese dufatanyije tuzatsinda.

Mukomeze muvuge akarengane kanyu mugaragaze ubugome n’ubwicanyi bwa Kagame amaherezo azabubazwa.

Ntimuterwe ubwoba ninkomamashyi zimaze kubura hepfo no haruguru.

Akarengane kose mubona ntimugatinye kudusukumira amakuru tuzajya tubagirira ibanga.

Wima amaraso agasozi imbwa zikayajabira ubusa.

RNC France

Exit mobile version