Mu minsi ibiri gusa,Umujyi wa Kigali uratangira gufungira abakorera mu nzu zagenewe guturwamo. Umujyi wa Kigali wamaze gutangaza ko guhera kuwa Gatandatu tariki ya 1 Mata uzatangira gufungira abakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu nzu zo guturwamo batarimuka, mu rwego rwo kubahiriza ibiri ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Mu mwaka wa 2011 nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari bwatanze umwaka umwe ngo abakorera ubucuruzi mu nzu zagenewe guturwamo babe bavuyemo.Uwo mwaka wararenze n’indi iraza nta kirakorwa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo umujyi wa Kigali watanze amezi atatu ntarengwa , abakorera mu nzu zo guturamo bakaba abavuyemo.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera tariki ya 1 Mata 2017 uzatangira gushyira mu bikorwa ibiteganywa ku bazaba batarimura ibikorwa byabo.
Mu itangazo bagira bati “…Turamenyesha abafite inyubako zo guturamo zikorerwamo ibiro ko igihe bahawe cyo kwimura ibikorwa cyegereje kandi guhera tariki ya 1 Mata 2017 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’inzego z’ibanze buzatangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo.”
Icyakora muri iki gihe cy’amezi atatu yari yatanzwe, Umujyi wa Kigali wavuze ko hari abakorera mu nzu zo guturwamo babegereye bagasaba igihe cy’inyongera bitewe n’impamvu zumvikana batangaga, bikaba ngombwa ko bongererwa igihe.
Muri bo hari nk’ibigo biba byarishyuye igihe kirekire inzu bikoreramo amasezerano akaba atararangira, abo bisaba igihe kwimura ibikoresho bakoresha n’ibindi.
Abazaba batubahirije ibyo basabwa, ngo bazatangira gufungirwa imiryango guhera kuri uyu wa Gatandatu, gusa ngo ubuyobozi buzakomeza gufasha no kujya inama n’abashaka kwimura ibikorwa byabo.
Akarere ka Gasabo gafite abikorera bakorera mu nzu zagenewe guturwamo bagera kuri 517. Nyarugenge ifite abangana na 356 naho Kicukiro ni 95.
Source: Makuriki.rw