Site icon Rugali – Amakuru

Mu mafaranga Paul Kagame yafashishije ikipe y’Arsenal yashoboraga no kuyafashisha amakipe y’u Rwanda nka GICUMBI FC!!!

Amashirakinyoma ku mibereho ibabaje y’ikipe ya Gicumbi FC – Inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE

Mu minsi ishize hatangiye kuvugwa amakuru y’imibereho mibi y’ikipe ya Gicumbi FC, yahawe inzu rusange yo kubamo ariko yuje umwanda kandi ishaje ku buryo bugaragarira amaso.

Ni ikipe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro ku buryo ku wa Kabiri abakinnyi bari bahagaritse imyitozo, bitangira kunugwanugwa ko batazanitabira umukino uzahuza Gicumbi FC na AS Muhanga ku wa Gatandatu, i Muhanga.

IGIHE yabonye amakuru ko abakinnyi baherukaga umushahara w’Ukwakira 2018 nawo babonye mu Ugushyingo ku itariki 10, ku buryo batariye iminsi mikuru kandi ari abakozi. Kuri uyu wa Gatatu bahawe uw’Ugushyingo 2018, babasigaramo uw’Ukuboza n’agahimbazamushyi k’imikino ibiri.

Twasuye aho iyi kipe iba mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagali ka Gacurabwenge. Kuhagera bigusaba gusiga umuhanda uzamuka kuri stade ugakomeza ugana ku biro by’karere. Urenze metero nkeya uzamuka iburyo, ukagera kuri iyo nzu iri ahirengeye.

Irashaje, ntiheruka irangi, muri make ntiyitabwaho. Ibiyigize byose birashaje byaba ubwiherero, yarahomotse, ibyatsi biyikikije ntawe ubikata cyangwa ngo ahakubure.

Umwe mu bakinnyi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze babayeho mu buzima bubabaje, ku buryo iyi kipe amaze kuyigiramo amateka atari meza.

Ati “Natunguwe banyeretse ko iyi ari yo nzu ngiye kubamo, nsanga ubuzima butandukanye n’ikipe nari mvuyemo. Rimwe na rimwe hari n’igihe hashira icyumweru ubuyobozi butaratanga ibyo kurya, hari resitora baduhaye tujya kuriramo iyo bataraduhemba ariko na ho hari igihe babyanga bikaba kwirwanaho.”

Akarere gasanga karakoze ibyo gasabwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yabwiye IGIHE ko gakora uko gashoboye kugira ngo Gicumbi FC ibeho hagendewe ku bushobozi gafite, cyane ko ingengo y’imari gakoresha yemezwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Yavuze ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko akarere katagomba kurenza ingengo y’imari ya miliyoni 60Frw ku mikino yose hamwe, mu gihe nka Gicumbi FC yari yakagaragarije ingengo y’imari ya miliyoni 90Frw.

Ati “Twaganiriye nabo guhera muri Nyakanga tugira ibyo twemeranya, tubanza kubaha miliyoni 10Frw. Nanone ntabwo ikipe ifashwa n’akarere gusa, n’abakozi b’akarere, abaganga, buri muntu atanga 1% ry’umushahara niba nibuka neza.”

“Ni ayo twabahaye ku ikubitiro, ariko twari twavuganye ko dushobora gukandakanda tukareba ko twabona nk’izindi miliyoni 20Frw, urumva bazaba banafashe icya kabiri cy’amafaranga twemerewe nk’akarere.”

Yavuze ko nubwo akarere kaba kabariwe miliyoni 60Frw ku mikino yose, kahawe miliyoni 40Frw ku buryo bisa n’aho amakipe asigaye azasaranganya miliyoni 10 Frw.

Ndayambaje yakomeje ati “Twari twemeranyije ko kugira ngo hasohoke icyiciro cya kabiri hagomba kugaragara icyemezo cy’ikoreshwa ry’aya mbere. Rero muri iyi minsi ikibazo cyabonetsemo ni ukutihusha ibyo byangombwa kugira ngo dusohore andi yari yemewe ndetse n’ayo twateganyijwe mu ngengo y’imari ivuguruye.”

Gusa ngo nyuma y’uko abakinnyi bahagaritse imyitozo, akarere katanze amafaranga y’ukwezi kumwe ngo ahabwe abakinnyi kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itaremeza isohorwa ry’amafaranga y’ingengo y’imari ivuguruye.

Inzu abakinnyi bacumbitsemo si iy’akarere

Ndayambaje yavuze ko ubusanzwe akarere gatanga inkunga, ariko inzu abakinnyi babamo irebwa n’ikipe ubwayo.

Ati “Inzu babamo ni iy’urubyiruko, bivuze ngo irebererwa na Minisiteri y’urubyiruko. Niho baba ariko ibijyanye no kuyisana bigomba kunogerezwa imbere mu miyoborere y’ikipe. Ntabwo navuga ngo nitwe tubifite mu biganza, urumva inzu ntabwo ari iyacu, turayireberera ariko tureberera Minisiteri.”

“Ni kimwe n’uko wenda uyu munsi minisiteri ifashe gahunda yo kuyiha urubyiruko bakayikoresha ikindi kintu, ubwo ubuyobozi bw’ikipe bushobora kubashakira ahandi baba, twebwe noneho muri bwa bushobozi bakaba batubwira ko bagowe n’aho kuba, tukagira icyo twongeramo.”

Akarere gahanzwe amaso kuri byose

Umuyobozi wa Gicumbi FC, Munyakazi Augustin, yavuze ko ubusanzwe ikipe ari iy’akarere ku buryo ubushobozi ikoresha ari ubwako n’abakozi gafite, kuko nta wundi muterankunga irabona.

Yavuze ko amafaranga bahabwa ngo nubwo ari make bagerageza kuyakoresha uko ari, ati “kandi n’abantu bacu muzi ko badahembwa menshi nk’abandi bose.”

Ikibazo cy’imibereho mibi nacyo ngo kirazwi ariko ibibazo byose bafite ntibyakemukira rimwe, cyane ko no guhemba biba ari ukugabanya ibirarane.

Ati “Urumva niba wabuze amafaranga yo guhemba umukinnyi, n’ayo kurya nayo niho ava. Urwana na kimwe rero ntabwo warwana intambara eshatu icyarimwe. Ubu twabaye turwanye na kimwe gishoboka, nitumara kugishyira ku murongo neza, n’ibindi biroroshye.

“Ariko ku birebana n’ibintu bishaje bifite n’umwanda muri rusange, byo njye ntabwo nari mbizi kuko hari abandi babishinzwe, ubu ndimo ndareba uko twagikurikirana kigakemuka muri rusange.”

Yavuze ko iyi nzu abakinnyi ba Gicumbi FC ari yo babamo kuva yava mu cyiciro cya kabiri kandi bayihawe n’akarere, ndetse ngo barimo kuganira niba kabafasha kuyisana, byanashoboka kakongera n’ingengo y’imari kabaha.

 

Iyi niyo nyubako icumbikiye abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi

 

Ijerekani abakinnyi bavomeramo amazi bakoresha mu buzima bwa buri munsi

 

Iki ni igikoni gitekerwamo ibiribwa by’abakinnyi umunsi ku wundi

 

Utarinjira mu gikoni usanganirwa n’ibiziba bivanzemo imyanda itandukanye

 

Ibiziba bikikije iki gikoni ntibitemba

 

Umwanda uvuye mu gikoni uvanze n’amazi bireka imbere ya cyo

 

Ku mugunguzi uri haruguru y’igikoni twahasanze ibishishwa by’ibirayi byahaswe mu ijoro ryo ku wa Kabiri

 

Ibi nibyo bishishwa birunze iruhande rw’igikoni

 

Iki nicyo gikari cy’inzu icumbitsemo abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC

 

Harangwa isuku nke

 

Iri ni idirishya ry’icyumba abakinnyi bitiriye Convention Centre

 

Ikirahure cy’urugi rwo mu gikari cyaramenetse

 

Imbere y’ibaraza ryo mu gikari ni uku hasa

 

Uru rugi rwinjira mu bubiko bw’ibiribwa by’abakinnyi

 

Imbere y’umuryango ni uku hasaga ubwo twahasuraga

 

Aha niho abakinnyi bamesera imyenda

 

Hagabanyijemo ibice bibiri

 

Iyo barangije kumesa imyenda aha niho bayanika

 

Iziko ritekerwaho ibyo kurya bitunga abakinnyi

 

Iyo ibyo kurya bihiye byarurirwa hano hanyuma buri umwe akaza gufata isahane ye

 

Harangwa isuku nke bigaragarira buri wese

 

Uhasanga Antenne Parabolique ariko idakoreshwa akazi kayo

 

Iyo ukase inyuma y’inzu ugana mu bwogero ni uku hasa

 

Uruhande rw’ubwogero rureba haruguru ku nzu abakinnyi bacumbitsemo ni uku rusa

 

Inzugi zavuyeho hasigaye amapata gusa

 

Imbere y’imiryango uhasanga isuku nke

 

Ku ruhande rw’ubwogero rureba hepfo (mu muhanda) ni uku hasa

 

Iyo winjiyemo imbere bigaragara ko hadageruka gukorerwa isuku

 

Iyi nzu ntoya (bungalow) niyo abakinnyi beretswe bazajya baruhukiramo

 

Iyo uyinjiyemo uhura n’amazi asa nabi ndetse bigaragara ko hadaheruka gukoropwa

 

Uhura n’ibishishwa bya avoka bimaze iminsi

 

Isuku ni nke

 

Ingazi zizamuka ziva kuri bingalo zigana ku nzu nini

 

Ama rideaux akingiriza mu cyumba cyitwa Convention Centre ni uku asa

 

Arashaje bigaragara

 

Inzugi zifungishije ingufuri z’igare

 

Iyo witegereje muri plafond uhasanga imirayi bigaragara ko hadaheruka gukorerwa isuku

 

Iyo ukigera mu ruganiriro rw’iyi nzu uhasanga iyi ntebe rukumbi ari nayo bakiriraho abashyitsi babagana

 

Bafite televiziyo ariko nayo idakora

 

Iki ni kimwe mu byumba abakinnyi bararamo

 

Iyi ni iyo tapi bakandagiraho mbere yo kugera ku buriri, iyo witegereje neza usanga ari ihema ryashaje

 

Hepfo ya matelas hari ameza bateretseho tumwe mu dukoresho bifashisha mu buzima bwa buri munsi , harimo n’umusego w’umwe muri matelas ziri muri iki cyumba

 

Matelas iri kumwe n’umusego wayo

 

Iki cyumba nicyo cyiyubashye (VIP) ari nacyo bita Convention, aho abakinnyi bakuze mu ikipe barara bakanaharaza abashyitsi babo

 

Mudasobwa y’umwe mu bakinnyi baharara ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko hiyubashye

 

Umunyezamu wa Kabiri wa Gicumbi FC, Nshimiyimana Jean Claude yari yicaye ku ibaraza arimo kunywa amazi, avuye mu myitozo ya mu gitondo

 

Ngo iyo ayanywereye mu icupa amazi amuryohera kurushaho

 

Ibi nibyo bikoresho byo mu gikoni

 

Mu idirishya rireba hepho mu muhanda hakingirijwe n’aya marido

 

Bigaragara ko akuze

 

IGIHE
Exit mobile version