Amashirakinyoma ku mibereho ibabaje y’ikipe ya Gicumbi FC – Inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE
Mu minsi ishize hatangiye kuvugwa amakuru y’imibereho mibi y’ikipe ya Gicumbi FC, yahawe inzu rusange yo kubamo ariko yuje umwanda kandi ishaje ku buryo bugaragarira amaso.
Ni ikipe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro ku buryo ku wa Kabiri abakinnyi bari bahagaritse imyitozo, bitangira kunugwanugwa ko batazanitabira umukino uzahuza Gicumbi FC na AS Muhanga ku wa Gatandatu, i Muhanga.
IGIHE yabonye amakuru ko abakinnyi baherukaga umushahara w’Ukwakira 2018 nawo babonye mu Ugushyingo ku itariki 10, ku buryo batariye iminsi mikuru kandi ari abakozi. Kuri uyu wa Gatatu bahawe uw’Ugushyingo 2018, babasigaramo uw’Ukuboza n’agahimbazamushyi k’imikino ibiri.
Twasuye aho iyi kipe iba mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagali ka Gacurabwenge. Kuhagera bigusaba gusiga umuhanda uzamuka kuri stade ugakomeza ugana ku biro by’karere. Urenze metero nkeya uzamuka iburyo, ukagera kuri iyo nzu iri ahirengeye.
Irashaje, ntiheruka irangi, muri make ntiyitabwaho. Ibiyigize byose birashaje byaba ubwiherero, yarahomotse, ibyatsi biyikikije ntawe ubikata cyangwa ngo ahakubure.
Umwe mu bakinnyi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze babayeho mu buzima bubabaje, ku buryo iyi kipe amaze kuyigiramo amateka atari meza.
Ati “Natunguwe banyeretse ko iyi ari yo nzu ngiye kubamo, nsanga ubuzima butandukanye n’ikipe nari mvuyemo. Rimwe na rimwe hari n’igihe hashira icyumweru ubuyobozi butaratanga ibyo kurya, hari resitora baduhaye tujya kuriramo iyo bataraduhemba ariko na ho hari igihe babyanga bikaba kwirwanaho.”
Akarere gasanga karakoze ibyo gasabwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yabwiye IGIHE ko gakora uko gashoboye kugira ngo Gicumbi FC ibeho hagendewe ku bushobozi gafite, cyane ko ingengo y’imari gakoresha yemezwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Yavuze ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko akarere katagomba kurenza ingengo y’imari ya miliyoni 60Frw ku mikino yose hamwe, mu gihe nka Gicumbi FC yari yakagaragarije ingengo y’imari ya miliyoni 90Frw.
Ati “Twaganiriye nabo guhera muri Nyakanga tugira ibyo twemeranya, tubanza kubaha miliyoni 10Frw. Nanone ntabwo ikipe ifashwa n’akarere gusa, n’abakozi b’akarere, abaganga, buri muntu atanga 1% ry’umushahara niba nibuka neza.”
“Ni ayo twabahaye ku ikubitiro, ariko twari twavuganye ko dushobora gukandakanda tukareba ko twabona nk’izindi miliyoni 20Frw, urumva bazaba banafashe icya kabiri cy’amafaranga twemerewe nk’akarere.”
Yavuze ko nubwo akarere kaba kabariwe miliyoni 60Frw ku mikino yose, kahawe miliyoni 40Frw ku buryo bisa n’aho amakipe asigaye azasaranganya miliyoni 10 Frw.
Ndayambaje yakomeje ati “Twari twemeranyije ko kugira ngo hasohoke icyiciro cya kabiri hagomba kugaragara icyemezo cy’ikoreshwa ry’aya mbere. Rero muri iyi minsi ikibazo cyabonetsemo ni ukutihusha ibyo byangombwa kugira ngo dusohore andi yari yemewe ndetse n’ayo twateganyijwe mu ngengo y’imari ivuguruye.”
Gusa ngo nyuma y’uko abakinnyi bahagaritse imyitozo, akarere katanze amafaranga y’ukwezi kumwe ngo ahabwe abakinnyi kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itaremeza isohorwa ry’amafaranga y’ingengo y’imari ivuguruye.
Inzu abakinnyi bacumbitsemo si iy’akarere
Ndayambaje yavuze ko ubusanzwe akarere gatanga inkunga, ariko inzu abakinnyi babamo irebwa n’ikipe ubwayo.
Ati “Inzu babamo ni iy’urubyiruko, bivuze ngo irebererwa na Minisiteri y’urubyiruko. Niho baba ariko ibijyanye no kuyisana bigomba kunogerezwa imbere mu miyoborere y’ikipe. Ntabwo navuga ngo nitwe tubifite mu biganza, urumva inzu ntabwo ari iyacu, turayireberera ariko tureberera Minisiteri.”
“Ni kimwe n’uko wenda uyu munsi minisiteri ifashe gahunda yo kuyiha urubyiruko bakayikoresha ikindi kintu, ubwo ubuyobozi bw’ikipe bushobora kubashakira ahandi baba, twebwe noneho muri bwa bushobozi bakaba batubwira ko bagowe n’aho kuba, tukagira icyo twongeramo.”
Akarere gahanzwe amaso kuri byose
Umuyobozi wa Gicumbi FC, Munyakazi Augustin, yavuze ko ubusanzwe ikipe ari iy’akarere ku buryo ubushobozi ikoresha ari ubwako n’abakozi gafite, kuko nta wundi muterankunga irabona.
Yavuze ko amafaranga bahabwa ngo nubwo ari make bagerageza kuyakoresha uko ari, ati “kandi n’abantu bacu muzi ko badahembwa menshi nk’abandi bose.”
Ikibazo cy’imibereho mibi nacyo ngo kirazwi ariko ibibazo byose bafite ntibyakemukira rimwe, cyane ko no guhemba biba ari ukugabanya ibirarane.
Ati “Urumva niba wabuze amafaranga yo guhemba umukinnyi, n’ayo kurya nayo niho ava. Urwana na kimwe rero ntabwo warwana intambara eshatu icyarimwe. Ubu twabaye turwanye na kimwe gishoboka, nitumara kugishyira ku murongo neza, n’ibindi biroroshye.
“Ariko ku birebana n’ibintu bishaje bifite n’umwanda muri rusange, byo njye ntabwo nari mbizi kuko hari abandi babishinzwe, ubu ndimo ndareba uko twagikurikirana kigakemuka muri rusange.”
Yavuze ko iyi nzu abakinnyi ba Gicumbi FC ari yo babamo kuva yava mu cyiciro cya kabiri kandi bayihawe n’akarere, ndetse ngo barimo kuganira niba kabafasha kuyisana, byanashoboka kakongera n’ingengo y’imari kabaha.