Mu kiganiro mpaka cya 11 cyahuzaga abakandida b’aba- Républicains bahatanira kuzasimbura Perezida Obama, Donald Trump yasubije mugenzi we Marco Rubio wavuze ko uyu muherwe afite intoki nto kandi abagabo bafite intoki nto baba bafite n’igitsina gito.
Bijya gutangira, Senateri Marco Rubio yaramukanyije na Donald Trump bahana ibiganza. Rubio arangije mu buryo bwo gutebya avuga ku ngano y’intoki za Trump ati “murabizi ibyo bavuga ku bagabo bafite intoki nto.”
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko abagabo bafite intoki nto bagira n’igitsina gito, ariyo mpamvu ngo abakomoka muri Espagne ariko bateye.
Mu kiganiro cyabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, Trump yatangiye ikiganiro avuga ku byavuzwe na Marco Rubio.
Rubio yari yavuze ko niba hari umuntu ukwiye kwibasirwa ari Donald Trump bitewe n’uburyo nawe ngo yibasira abandi.
Trump mu kuvuga kuri ibi byatangajwe n’umukandida mugenzi we yagize ati “Rubio yakanze ibiganza byanjye. Nta muntu wari warigeze abikora.”
Arakomeza ati “Murebe ibi biganza. Murabona ari bito? Kandi yatangaga urugero ku biganza byanjye ngo niba ari bito n’ibindi bintu ni bito. Ndabahamiriza ko nta kibazo.”
Uku guterana amagambo hagati y’aba bakandida babiri kwakomeje kugera ubwo Trump yavuze ibisa n’igitutsi ngo ‘Rubio ni akagabo gato’ undi nawe asubiza ati ‘ Trump, ikigabo kinini’.
Si ubwa mbere ingano y’intoki za Trump ivugwaho kuko no mu 1988, Spy magazine yanditse ko afite intoki nto mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti ‘short-fingered Vulgarian’
Icyo gihe Trump yoherereje umwanditsi w’iki kinyamakuru ifoto igaragaza ingano y’intoki ze asobanura ko atari nto nk’uko abantu babitekereza.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko abagabo bafite intoki nto bagira n’igitsina gito, ariyo mpamvu ngo abakomoka muri Espagne ariko bateye.
Mu kiganiro cyabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, Trump yatangiye ikiganiro avuga ku byavuzwe na Marco Rubio.
Rubio yari yavuze ko niba hari umuntu ukwiye kwibasirwa ari Donald Trump bitewe n’uburyo nawe ngo yibasira abandi.
Trump mu kuvuga kuri ibi byatangajwe n’umukandida mugenzi we yagize ati “Rubio yakanze ibiganza byanjye. Nta muntu wari warigeze abikora.”
Arakomeza ati “Murebe ibi biganza. Murabona ari bito? Kandi yatangaga urugero ku biganza byanjye ngo niba ari bito n’ibindi bintu ni bito. Ndabahamiriza ko nta kibazo.”
Trump ati “ Murebe ibiganza byanjye, murabona ari bito”
Si ubwa mbere ingano y’intoki za Trump ivugwaho kuko no mu 1988, Spy magazine yanditse ko afite intoki nto mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti ‘short-fingered Vulgarian’
Icyo gihe Trump yoherereje umwanditsi w’iki kinyamakuru ifoto igaragaza ingano y’intoki ze asobanura ko atari nto nk’uko abantu babitekereza.
Trump na Rubio bateranye amagambo mu buryo bukomeye