Site icon Rugali – Amakuru

Mu izamurwa ry’imishahara hari abibagiranye

Nk’uko bigenda no mu bindi bihugu, Leta y’Urwanda iranyuzamo, ikagena ihinduka ry’imishahara y’abakozi, kuko ubusanzwe imishahara ntiyakagombye kuguma uko iri mu gihe ku isoko ibiciro bihinduka. Ibiciro mu Rwanda byariyongereye cyane muri iyi myaka icumi ishize. N’ubwo Leta yongereye imishahara, biracyakomereye benshi gusoza ukwezi batikopesheje. Cyakora nangwa nabongerewe umushahara. Hari abo bitarageraho kandi bafatiye runini igihugu. Muri iki gihe bamwe bishimira ko bongejwe (urugero nk’abapolisi bazamuriwe imishahara ejobundi), abantu bakomeje kwibaza impamvu abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bibagiranye cyangwa birengagijwe.
Duhereye kuri aba bapolisi bongejwe muri iyi minsi, biragaragara ko abafite amapeti yo hejuru bazanongezwa n’umwaka utaha inshuro zisaga ebyiri, mu gihe abafite ipeti ryo hasi iyo nshuro ya kabiri bo itazabageraho nk’uko imbonerahamwe ibyerekana. Kubera iki abo mu bushorishori bazongezwa abandi ntobongezwe kandi ari na bo bahembwa intica ntikize? Ibi binakubitiyeho ko aha ari na hamwe mu hatubahiriza rya hame ryo kudasumbanya imishahara ngo ujye munsi y’ikigero cya 1/10. Kubera iki?!
Imishahara 1
Mu mwaka w’2013, hagenwe imishahara ku bakozi ba Leta. Yarongerewe kandi ku mpamvu turi bugarukeho, henshi mu bigo ubusumbane bukabije bwaragabanyijwe. Byari kuba akarusho iyo bamwe batibagirana. Mu bibagiranye harimo cyane cyane abarimu b’amashuri abanza. N’ejobundi, ubwo hongerwaga imishahara y’abapolisi, byagarukiye aho ntibyagera ku bakiri hasi. Biterwa n’iki?
Iteka rya Minisitiri w’Intebe n°92/03 ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku itariki ya 01 Werurwe 2013 yashyize ahabona imitere y’imishahara. Iryo teka ryahinduraga kandi rikuzuza iryari risanzweho ryasohotse mu igazeti ya Leta n°53/03 ryo ku itariki ya 14 Nyakanga 2012. Iri teka ryo mu w’2012, na ryo ubwaryo ryari ryazazamuye ikigero cy’imishahra. Yaba imishahara y’abakozi ba za minisiteri yaba n’iy’abakozi bo mu bigo bya Leta, yaravuguruwe ndetse henshi bagerageza kugabanya ubusumbane bukabije hagati y’uhembwa menshi n’uhembwa make.
Ubusanzwe, abashakashatsi n’abahanga mu bijyanye n’umurimo, abakozi n’igihembo cyabo, bavuga ko kugira ngo hirindwe ubusumbane bukabije bw’imishahara, abayigena bagendera ku ihame ryo kudasumbanya imishara birenze ikigero cya 1/10. Ni ukuvuga ko nk’iyo uwo hejuru ahembwa 1.000.000 (miliyoni imwe) uwo hasi ahembwa nibura 100.000 (ibihumbi ijana).
Muri iki gihe witegereje muri za minisiteri n’ibigo bya Leta, hari aho usanga iri hame ry’ikigero cya 1/10 bararyitwararitse. Urugero nk’aho umuyobozi mukuru ahembwa 2.011.952Frws usanga umushoferi ahembwa 212.679Frws. Cyakora si ko hose byifashe kuko nk’uko bigaragarira muri iriya gazeti hari aho usanga ubusumbane bugihari kugeza ndetse ku kigero cya 1/20. Bivuga ko hari aho usanga umuntu ahembwa miliyoni ebyiri, uwo ayobora atageza no ku bihumbi ijana.
Ahandi hagaragara ubusumbane bukwiye gutekerezwaho, ni nko kubona, abayobozi bakurkiranye mu nzego, umwe yungirije undi bakarushanwaho arenga 25%! Hari aho usanga umuyobozi ahembwa miliyoni ebyiri mu gihe umwungirije aza inyuma ye ho igice cya miliyoni yose! Ariko hari ibiteye impungenge kurenza ibyo. Haracyari ikibazo gikomeye cy’imishahara kuri bamwe mu barimu b’amashuri abanza.

Mwarimu mu mashuri abanza azibukwa ni iyihe ngoma?
Ikibazo cy’umushahara wa mwarimu, by’umwihariko mu mashuri abanza, nta gihe kitavuzweho. Kuva kera mwarimu yabaye iciro ry’umugani kubera guhembwa nabi nyamara yakabaye uwa mbere mu kuzirikanwa no kubahwa. Haba ku butegetsi bwa Habyalimana cyahoraga kibutswa, none n’ubu iyo imishahara yongerewe ku bakozi ba Leta usanga mu barimu hari abakiri ku mushahara wo hasi cyane. Muri iriya gazeti ya Leta, ahagana ku rupapuro n°102, hari aho usanga hari abarimu bahembwa amafaranga atagera ku bihumbi mirongo itandatu (munsi ya 60.000Frws). Ukurikije uko ubuzima buhenze mu Rwanda muri iki gihe, ni make cyane. Nyamara, abari mu nzego zo hejuru bose bose bahagera barabanje kwigishwa n’uyu mwarimu uhembwa ikinya.
Abaganira hirya no hino, usanga bavuga ko kabone n’aho igihugu cyaba gifite amikoro make, abarimu batabakabaye ari bo baza mu banyuma mu guhabwa ishimwe bakwiye kuko bari mu bafite uruhare rukomeye mu burezi no gutegura abazajya mu nzego zinyuranye ejo hazaza. Ntawavuga ko ntacyakozwe muri gahunda yo kugena imishahara ariko bishobora no kunozwa kurushaho.
*

Exit mobile version