Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze (kwitaba Imana) tariki ya 16 Ukwakira 2016. Kuva icyo gihe, bamwe mu bo mu muryango we bavugaga ko yatabarizwa hanze y’u Rwanda kubera impamvu ebyiri. Iya mbere, ni uko bavugaga ko mu migenzo ari na ko byagendaga ku mwami uguye hanze y’igihugu. Kera muri iyo migenzo, ngo iyo yabaga yaguye hanze birindaga kumutabariza mu Rwanda kuko ngo byashoboraga gukurura amakuba. Ndetse ibi, mushiki w’umwami Spéciose Mukabayojo yabikomojeho nk’uko muri bubisange ku mpera y’iyi nyandiko. Icya kabiri bavuga ni uko umwami yari yaranze gutaha ngo kuko yabonaga ibihe bitameze neza ku buryo yagira umutekano atahutse (mu mpera z’iyi nyandiko, na ho murahasanga icyo umwami yari yaravuze ku mutekano we aramutse atashye).
Mu muryango w’umwami hari abasangaga ari byiza ko umugogo w’umwami watabarizwa mu Rwanda, ngo kuko yahisemo gukomeza kuba umunyarwanda, akaba atarigeze asaba ubwenegihugu bw’amahanga. Ikindi ngo biri mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kwirinda ko gutabarizwa mu mahanga byakwitwa kugwa ku gasi.
Abanyarwanda bategereje kumenya niba imihango yo kumutabariza izaba mu rweho rw’igihugu, ikitabirwa n’abategetsi bakuru, n’imbaga y’abanyarwanda cyangwa niba bizakorwa gusa mu rwego rw’umuryango. Inkuru nimenyekana tuzayibagezaho.
Icyo Spéciose Mukabayojo mushiki w’umwami yari yaravuze ku itabarizwa rye:
Hano munsi, Kigeli V Ndahindurwa yari yasobanuye igituma adataha:
Yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Umunyamakuru.com