Site icon Rugali – Amakuru

Mu gihe ntatumye interahamwe ngo zice ni kuki nazivugira?

Iyo mvuze interahamwe mujye mwumva buri wese wijanditse mu bwicanyi na Genocide byakorwaga muri 94 cyakora uwasabye imbabazi nta gahato abikuye ku mutima akavugisha ukuli uwo namuvugira kugira ngo twigishe no gutanga imbabazi nkuko Kizito atahwemye kubikora …

Nonese izo nkotanyi abo zishe bo ko ntari nazitumye kuki zo nzishakira impamvu nkaziha n’amashyi nkaho zanyeretse byibuze aho zashyinguye abo zishe? Nkaho zasabye imbabazi officially, nkaho zaciriye imanza abo bahemutse bazivuyemo … kuki koko mushaka ko nzigeraho nkaruma nkahuha nkaho ntazi urungano rwange zagize impfubyi? Nkaho ntazi abo zagize abapfakazi, nkaho ntazi imiryango zazimije burundu … ubwo bugome sinteze kubugira.

Maze rero nkuko mpora mbivuga amaboko yange azasobame nindamuka mpaye umwicanyi amashyi kandi nziko yamaze abantu, ururimi rwange ruzagobwe rufatane n’inkanka nindirimba nsingiza izo nyanaz’imbwa zishe abanyarwanda …. amaraso yose aratukura mwa banyarwanda mwe dore ko ariho mubera inyamaswa iyo mutangiye gushyigikira benewanyu bakoze nabi mushaka kubiha impamvu ngo abo batutsi baramaze baricwa kuki bashyigikiye inkotanyi?, abo batutsi bagombaga gupfa kuko bahanuye indege y’umubyeyi, ntiwarya umureti hatamenetse amagi, abahutu bishe abantu bagombaga gukubitwa nabo amafuni, batwimye amashuli, baraturenganije kuva muri 59, …. impamvu mukajyaho mukazitondekanya … mwa njiji mwe buri muntu iyo agiye kwica undi abishakira impamvu kandi akumva ni ukuli ariko igisekeje bose babivuga bongorera ku karubanda bakavuga ibindi muzanyereke umuntu muzima usibye Kagame wigamba kukarubanda ko yishe abantu … abaza kubivuga aha bahindura amazina ugasanga ni account balinga na Kagame ukangata iyo agiye kubivuga abivuga mu kinyarwanda maze za ntore zo zikabihakana kandi yabyivugiye ati narabishe kandi nta mbabazi mbisabira …

Nsoza ndababwira ko ubuzima bw’umuntu aho buva bukagera ari ntavogerwa ubukoraho wese nkarabiye aha sinzigera mushyigikira Kizito yayamaze ivuga aranabizira ubwo yatubwiraga ko nta tupfu na rumwe rwiza rubaho … Buri munyarwanda tungana azi byibuze famille yakozweho na Genocide ikabura abayo cg ikazima burundu. Kandi azi byibuze famille imwe yahekuwe n’inkotanyi ikazima cg ikaba irimo umupfakazi, imfubyi … abo bantu mubegere mubahumurize kimwe! Izo nyamaswa zahekuye u Rwanda rwacu zimenye ko amaraso asa uko zitinya kubyigamba ku karubanda ari nako bidutera isoni kuzishyigikira….

Pam Philios

Exit mobile version