Site icon Rugali – Amakuru

Mu gihe Kagame yirirwa mu ndege ze azerera isi yose muri RUTSIRO bamaze imyaka ibiri badahahirana kubera ikiraro cyacitse!

RUTSIRO: Bamaze imyaka ibiri badahahirana kubera ikiraro cyacitse! Ibiribwa byinshi n’amakara biva mu Murenge wa Mukura bijya mu wa Rubengera ubu abaturage babyikorera ku mutwe cyangwa bagakoresha igare. Ubuyobozi buvuga ko gusana kiriya kiraro cyangiritse muri Mata 2017 biri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bo muri iyi Mirenge yombi bavuga ko byabateye igihombo kuba ubuhahirane hagati yabo butagikorwa nk’uko mbere byahoze.
Kamali Alphonse akora ubucuruzi  buciriritse mu Murenge wa Rubengera. Yabwiye Umuseke ko ubu ibintu bibahenda kubera ko ubwikorezi bwazambye, aho bakoreshaga imodoka cyangwa moto babyikorera ku mutwe bikabigezayo bibahenze.

Ati “Ibintu byinshi by’ibiribwa nk’ibirayi tubikura mu Murenge wa Mukura ndetse n’amakara, ubu biraduhenda kubera ko  nta kinyabiziga cyagerayo. Ikiraro cyangijwe n’ibiza biratugora gukoresha abikorera ku mitwe bigatuma ibintu bihenda.”

Urugero arutanga ku birayi bagurisha Frw 270/Kg, kandi byari ku mafaranga 180Frw/Kg, umufuka w’amakara wo ngo ugura Frw 8000 kandi mbere waragurwaga Frw 6000.

Undi  utuye mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro, avuga  ko kuba ikiraro cyaracitse byatumye iterambere risubira inyuma bitewe n’uko nta kinyabiziga kihagera.

Nyiramwiza Ancille  ni umuturage ukora ubuhinzi. Avuga ko imyaka myinshi ipfa ubusa kubera kubura uburyo bayigeza ku isoko.

Ati “Kuva ikiraro cyacika nta kinyabiziga kiragera aha, natwe tugenda n’amaguru  ibaze kuva Mukura wikoreye umufuka w’ibirayi cyangwa uw’amakara ukawugeza i Rubengera biragoye. Turifuza ko ikiraro cyasanwa tukongera tukagenderana.”

Ndayisenga Eustashe Uyobora wa Mukura yabwiye Umuseke ko icyo kibazo gihari kandi ko ubuhahirane bwazambye cyane, ibiribwa bituruka muri uwo Murenge nk’ ibirayi ndetse n’amakara  bigurishwa i Rubengera muri Karongi ariko kubera icyo kibazo bitakigenda neza.

Gusa avuga ko mu mihigo y’uyu  umwaka 2019/2020 icyo kiraro na cyo kiri mu bizakorwa.

Si ubuhahirane bwapfuye gusa kubera ko n’abakomoka muri uwo Murenge bakeneye kujya ku ivuko babura uko babigenza kubera ko nta kinyabiziga kihagera.

Akararo gato abaturage bakoresha na ko karashaje

Kwangirika kw’ikiraro ngo byadindije cyane ubuhahirane

Sylvain NGOBOKA 
UMUSEKE.RW

 

Exit mobile version