Site icon Rugali – Amakuru

Mu gihe Kagame arembejwe n’umusonga yatewe n’amagambo ya Ingabire, Mukabunani we wagirango yarwariye INDEGE Ntaganda!

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire. Ishyaka PS Imberakuri riyobowe na Depite Mukabunani Chrisitine, ryatangaje ko rishobora kujyana Me Ntaganda Bernard kubera ibikorwa arimo kwitirira iri shyaka kandi atakiribarizwamo.

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri, rivuga ko Ingabire Victoire uheruka kurekurwa ashyirwaho iterabwoba.

Ntaganda ni umwe mu bantu ba hafi ba Ingabire Victoire, kuko ari n’umwe mu bagiye kumwakira iwe mu rugo, akirekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Depite Mukabunani yabwiye IGIHE ko mu izina ry’Ishyaka PS Imberakuri bitandunyije n’itangazo rya Ntaganda.

Yagize ati “Twitandukanyije n’iryo tangazo kuko uwaryanditse akanarisinya yabikoze ku giti cye, si umuyoboboke wa PS Imberakuri si n’umuvugizi wayo kuko ifite umuvugizi uzwi. Nta wamutumye rero.”

Yakomeje agira ati “Twiteguye kwitabaza ubutabera, ibyo ashaka gukora byose ntakwiye kubikora mu izina ry’ishyaka atabereye umuyoboke.”

Me Ntaganda Bernard afatwa nk’uwashinze ishyaka PS Imberakuri, ariko muri Werurwe 2010 nyuma gato y’uko ryari rimaze kwemererwa gukorera mu Rwanda, ryacitsemo ibice bibiri.

Ibi byabaye ubwo abanyamuryango bakoraga inama y’inteko rusange, bagakura Me Bernard Ntaganda ku buyobozi bw’ishyaka, agasimburwa na Mukabunani Christine wari umuyobozi wungirije w’iri shyaka.

Mukabunani yasobanuye ko Ntaganda akuweho kubera ko anyuranya n’amahame y’ishyaka ndetse akorana n’abagamije guteza umutekano mucye mu gihugu.

Si ubwa mbere Ntaganda Bernard asohora itangazo mu izina rya PS Imberakuri akamaganirwa kure n’ubuyobozi bwaryo bwemewe n’amategeko.

Ku wa 12 Mutarama 2014 uruhande rwa Ntaganda Bernard ryasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka ryifatanije n’umutwe wa FDLR ku mugaragaro.

Muri ubu bufatanye havugwagamo kandi andi mashyaka nka RDI Rwanda Nziza iyobowe na Twagiramungu Faustin na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Mukabunani uyobora PS Imberakuri yafashe iya mbere yamagana abakomeje gukoresha iri zina mu bikorwa bibi, avuga ko PS Imberakuri idashobora gukorana n’umutwe w’iterabwoba.

Mukabunani ashobora kujyana mu nkiko Bernard Ntaganda

emma@igihe.rw

Exit mobile version