Site icon Rugali – Amakuru

Mu gihe inzara ivuza ubuhuha, abakozi badahembwa Perezida Kagame we yagiye kwishimisha muri FIFA!

Perezida Kagame yasuye aho FIFA ikorera ahabwa n’impano, anagaragaza inyandiko ye. Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye inzu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rikoreramo anatemberezwa ibice biyigize by’umwihariko inzu ndangamurage y’amateka y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA World Football Museum).

Perezida Kagame wasuye iyi nzu aho ikorera i Zurich mu gihugu cy’u Busuwisi, yakiriwe na Perezida wa FIFA bwana Gianni Infantino. Iyo nzu igaragaza amateka y’umupira w’amaguru ku isi ndetse n’ay’igikombe cy’isi, uko cyatangiye ndetse n’ibyagiye bikibamo kugeza n’ubu.

Mu mpano Perezida Kagame yahawe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, harimo umupira wo kwambara uriho izina rye ndetse na nimero 9 igaragaza umukinnyi w’imbere utaha izamu akanatsinda ibitego.

Umubano wa Perezida Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantion uhagaze neza cyane kuko Perezida wa FIFA amaze kuza mu Rwanda incuro 2 zitandukanye akakirwa na perezida Kagame ndetse bakanaganira. Incuro yaherukaga yamwakiriye i Gabiro aho bari mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Mu magambo y’icyongereza Perezida Paul Kagame yandikishije intoki ze akoresheje ikaramu, mu mukono we, yagaragaje ko azasubira gusura FIFA kandi ashimira ubuyobozi uko bwamwakiriye n’uko bamuhaye impano. Perezida Kagame ati: “Ni umwanya mwiza cyane kuri njye wo gusura iyi nzu ndangamurage y’igitangaza. Ndabashimiye ku bw’izi mpano nziza, nzagaruka kunezezwa nayo no gusura ahandi ntabashije. Perezida wa FIFA ndagushimiye ku bw’akazi murimo gukora hamwe n’abagore n’abagabo mutuma aha hantu hamera uku hameze. Mbifurije ibyiza gusa gusa”

Ukwezi.com

Exit mobile version