U Rwanda rwasubije Museveni wayobeje uburari ku bibazo ibihugu byombi bifitanye.
U Rwanda rwavuze ku magambo Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni aherutse kuvuga, ko ibibazo by’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda bizakemuka; rushimangira ko ifungwa ry’umupaka atari cyo kibazo mu mibanire y’ibihugu byombi.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, kuri uyu wa Gatatu byanditse ko Museveni yatangaje ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’igihugu cye n’u Rwanda kugira ngo hanozwe ibijyanye n’ubuhahirane bwambukiranya imipaka.
Gusa u Rwanda rwamaganye iyo mvugo, rugaragaza ko ibibazo bijyanye n’imipaka atari kimwe mu byangije umubano w’ibihugu byombi mu myaka mike ishize.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko gufunga umupaka wa Gatuna ku modoka nini kubera ibikorwa by’ubwubatsi, atari kimwe mu bibazo byashegeshe umubano w’ibihugu byombi.
Mu kiganiro yagiranye na KT Press, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Twasobanuye ikibazo neza kandi inshuro nyinshi. Nta bibazo by’umupaka dufitanye na Uganda.”
“Ibibazo bitatu dufitanye na Uganda birimo kuba ifasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya u Rwanda, guta muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo abanyarwanda bari muri Uganda ndetse no kubangamira ubucuruzi.”
Ku wa 12 Nyakanga, mu nama yabereye i Luanda muri Angola yari yitabiriwe na Perezida João Lourenço ndetse na Félix Tshisekedi wa RDC; Perezida Kagame na Museveni nabo barayitabiriye bagaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.
Avuga kuri iyi nama yabereye muri Angola, Perezida Museveni ubwo yari i Kabale, yavuze ko ibihugu byombi biri kureba uko byakemura inzitizi zibangamiye umubano, ariko ntiyigeze agaruka ku ngingo eshatu u Rwanda rwakunze kugaragaza zibangamye.
Yagize ati “Mu minsi ishize, twahuriye n’Umuyobozi w’u Rwanda muri Angola, tuganira ku kibazo cy’umupaka. Mukiturekere. Ibiganiro birakomeza kugeza igihe ikibazo gikemutse burundu. Ntacyo bimaze gukomeza kuvugira kuri radiyo ariko icy’ingenzi ni ukumenya ko ikibazo cy’umupaka cyakemutse.”
“Iki kibazo cyanjyanye muri Angola guhura na Perezida Kagame n’abandi bayobozi kandi ntabwo ndi buze guhishura ibyo twaganiriye.”
Kuva mu 2017 nibwo umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamba, nyuma y’uko abanyarwanda bafatiwe muri iki gihugu cy’igituranyi, bagakorerwa iyicarubozo, bakajugunywa ku mipaka bagizwe intere.
Amb. Nduhungirehe aherutse kubwira IGIHE ko ibibazo u Rwanda rwagaragarije Uganda bigaragara usibye ko yo ibyirengagiza nkana.
Ati “Ntabwo wavuga ngo ntibabibona nkuko twe tubibona kuko iyo ufasha imitwe yitwaje intwaro ntabwo wavuga ko utabibona kuko uba ubikora. Ikibazo ni uko basa n’ababihakana kandi bizwi ko icyo kibazo gihari. Byose biri ku ruhande rwa Uganda.”
“Twebwe hano mu Rwanda nta mutwe witwaje intwaro dufasha ushaka guhungabanya Uganda, nta baturage ba Uganda dufata ngo dufunge ngo tubakorere iyicarubozo, nta bucuruzi tubangamira; ibibazo biri ku ruhande rumwe, kugira ngo bikemuke ni uko rubanza rukemera ibyo bibazo.”
U Rwanda na Uganda byari bihuriye ku mishinga itandukanye ijyanye n’umuhora wa ruguru irimo umuyoboro w’amashanyarazi yagombaga guturuka muri Ethiopie.
Uganda yatambamiye ibi bikorwa bituma uyu mushinga udindira hamwe n’indi irimo umuhanda wa Gari ya Moshi wagombaga kuva ku Cyambu cya Mombasa, ukagera Kampala nyuma ikagera i Kigali.
Nduhungirehe yavuze ko ‘igihugu kimwe [Uganda] kitifuje ko iyo gari ya moshi yakomeza ivuye Kampala ikagera i Kigali nkuko byari byaraganiriweho’ bituma n’indi mishinga ijyanye n’imiyoboro y’amashanyarazi ituruka muri Ethiopie ihagarikwa.
Ati “Ibyo nibyo twise kubangamira inyungu. Twese tubona ko tubifitemo inyungu, nta gihugu na kimwe kibona ko kidafite inyungu muri iyo mishinga ariko inyungu zindi za politiki, gushaka kubangamira igihugu cyitwa u Rwanda, ngira ngo byatumye iyo mishinga icumbagira.”
Hari hashize iminsi abanyarwanda basaga 40 bafatiwe muri Uganda ubwo bari mu bikorwa byo gusenga, gusa ntabwo byigeze bimenyekana aho bari ku buryo basurwa na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nubwo amakuru yavugaga ko bafitwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi, CMI.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, (Rtd) Maj. Gen. Frank Mugambage, yabwiye IGIHE ko bagerageje kuvugana n’uruhande rwa Uganda ngo bamenye irengero ry’abo Banyarwanda, ariko nta cyo irasubiza.
Ati “Bafashwe na CMI ni bo babafite, turimo turagerageza ngo tube twabageraho, turimo turahamagara, ntibatuma tubageraho. N’abandi bagiye bafatwa ntitujya tubageraho.”
Ibi bikorwa byo gufatwa no gufungwa bya hato na hato ndetse bagakorerwa iyicarubozo muri kasho za CMI, biheruka gutuma u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, kugeza igihe ikibazo cy’umutekano wabo kizakemukira.
Source: Igihe.com