Ibimenyetso cy’ubutegetsi bwatsinzwe – Democratic Republic of Congo:
Ni inkuru yanditswe na Rpf Gakwerere ku rukuta rwe rwa facebook
Niba umukoloneli muzima wuzuye ashobora gushyingurwa gutya nta cyubahiro na kimwe ahawe cyangwa umuryango udahari, ni mutekereze uko bigenda ku musirikare wo mu rwego rwo hasi igihe aapfiriye mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ayo mashusho mubona arerekana uburyo Coloneli wuzuye muzima wapfiriye imbere ku rugamba yashyinguwe nta cyubahiro na kimwe ahawe, nta muyobozi n’umwe wamuherekeje n’umuryango we ntiwaharanzwe. Mwibuke kandi ko uyu ari umusirikare mu ngabo za leta, ntabwo ari umusirikare wigometse ku butegetsi. Niba Coloneli ashobora gushyingurwa gutya, nta cyubahiro na kimwe kandi yubahirizaga umurimo we, abasirikare bo mu rwego rwo hasi bafatwa bate?
Mu gihe abanyapolitiki badashoboye, abanyamururumba bikunda barimo baryana muri Kinshasa, intwari nyazo zikunda igihugu cyazo zigashyingurwa nta numwe uhakandagiye nta n’icyubahiro cyangwa umudari w’intwari bamuhaye bikojeje isoni.
Aho umuryango w’uwo koloneli igisirikare kizawuha indishyi z’akababaro cyangwa ubundi bufasha? Reka da! Niba badashoboye gutwara ibice by’umubiri w’byabonetse by’uwo Koloneri mu muryango we kugirango ashyingurwe mu cyubahiro gikwiye ntimutegereze ko hari ubufasha ubwo aribwo bwose umuryango we uzabona cyangwa imiryango y’abandi bazagwa ku rugamba bazabona igihe hari ababo baguye ku rugamba.
Mu gihe guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ifite gahunda zitandukanye zo gushyigikira abanyapolitiki bayo n’imiryango yabo ya hafi, ni ukuvuga ko leta yishyurira ubwishingizi bw’ubuzima ku bayobozi bakuru, ku rundi ruhande, abagabo n’abagore bambaye imyenda imwe aribo basirikare n’imiryango yabo ya hafi bari mu bukene bukabije;bakamara amezi batabonye imishahara yabo nayo iri ntayo iri ya zeru. Tutibagiwe ko abanyapolitiki ba DR Congo ari abanyapolitiki bahembwa menshi muri Afurika, n’ukuvuga ko umudepite mu Gihugu ahembwa amadorari 14000 ku kwezi utabariyemo ayo abona igihe habaye inama rusange, mu gihe umudepite mu karere ahembwa amadorari 7000 buri kwezi ukuyemo amafaranga abona igihe habaye inama rusange
Rpf Gakwerere yarangije inkuru ye yifatanya n’umuryango w’uwo mu koloneri n’abasirikare bose bo hasi mu gisirikare cya Kongo bamara amezi n’amezi badahembwa byagera igihe bapfira mu kazi ko kurinda igihugu ntibahabwe icyubahiro gikwiye mu ishyingurwa ryabo. Iyo umuntu arwaye yumva ko ariwe urembye ku rusha banadi ariko iyo ageze kwa muganga akabona indembe ziharyamye ashima Nyagasani ahubwo agasabira abo barembye ku murusha. Natwe rero nk’abanyarwanda yego dufite ibibazo ariko ibiri muri Congo byo n’ibyo gusengerwa.