Intama yari amaze imyaka hafi 21 abereye umushumba ziganjemo izo muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu, yabanaga nazo mu mirimo ye ya buri munsi yo kwigisha ijambo ry’Imana, gutagatifuza no kubaka Kiliziya, zakoraniye muri iyi katederali mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma waranzwe n’agahinda, ishavu n’ikiniga.
Ku isaha ya saa tanu n’iminota 15 z’ijoro nibwo umurambo wa Musenyeri Bimenyimana wagejejwe muri Katederali ya Cyangugu, ugaragiwe n’Abepiskopi barimo; Philippe Rukamba wa Diyosezi ya Butare, Antoni Kambanda wa Diyosezi ya Kibungo, Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Cyangugu, Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo n’abandi.
Mu buhamya ku buzima bwa Musenyeri Bimenyimana, bwatanzwe na Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, yamuvuze ibigwi nk’umuzi neza kuko biganye mu mashuri abanza, mu Iseminari nto n’Inkuru ndetse babana muri Diyosezi ya Nyundo bamaze guhabwa Ubupadiri.
Mu magambo yabyukije amarangamutima ya benshi bakayagaragaza bitsa imitima, Mgr Nsengumuremyi yavuze ko Musenyeri Bimenyimana ‘yasanze ari umuntu Nyamuntu, akaba umukirisitu nyawe, umusaserdoti koko n’umushumba utarumanza izo aragiye.’
Yakomeje avuga ko yabaye ‘umuntu w’umunyakuri, wanga amafuti kandi akarwanya akarengane.’ Yatanze urugero rw’aho ubwo Mgr Bimenyimana yigaga mu mwaka wa mbere mu Iseminari Nto ya Mibirizi, hari umwana bari baraturukanye i Shangi wamwegereye akamusaba ko barwanya Abatutsi. Igisubizo yamuhaye cyakoze benshi ku mutima kuko yamubwiye ngo ‘ubona uwo uri we ariko ntuzi aho waturutse.’
Afitanye amateka na Niyitegeka Felicite
Mu 1973 ubwo yigaga muri Seminari nto ya Mutagatifu Piyo ku Nyundo, Musenyeri Bimenyimana, yatewe ishavu n’itotezwa ry’Abatutsi mu mashuri harimo na za Seminari kuko ubwo abaseminari b’Abatutsi birukanwaga yarize ndetse akajyana na bo akamara igihe atiga.
Mgr Nsengumuremyi yavuze ko ubwo yagarukaga mu ishuri yasanze amakayi ye n’ibindi bikoresho byaratwitswe kubera kwamagana udutsiko tw’ikibi. Ibi ntibyarangiriye aha kuko bagenzi be bamurebaga nabi kugera nubwo bamuhondaguye bakamuciraho umusaraba bakamusiga ari intere.
Yaje kondorwa na Niyitegeka Felicite umwe mu ntwari z’u Rwanda bitewe n’ubumuntu bwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Musenyeri Bimenyimana yavuye mu iseminari ya Nyundo ajya kwiga mu ya Kansi, ari ho yavuye ajya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
Mgr Nsengumuremyi yavuze ko Mgr Bimenyimana, yabaye umupadiri mwiza wigishije abakirisitu bakamukunda, akabagira inama, agacunga neza umutungo wa katederali ya Nyundo aho yahereye, akabikora atawusesagura cyangwa ngo awucishe ku ruhande.
Musenyeri Bimenyimana yahawe Ubwepisikopi kuwa 16 Werurwe 1997, Intego ye ni ‘Mu bwiyoroshye no mu rukundo’.
Amafoto: Niyonzima Moses