Rwanda : Ngo Repubulika ya 2 ntacyo yagejeje ku banyarwanda!
Ni ukuri kwambaye ikinyoma gusa gusa : urugero ni urwego rw’amashanyarazi.
Impamvu nanditse iyi nyandiko kubyerekeranye n’ingufu (secteur ya énergie) ni uko ari byo nigiye mu mashuri makuru kandi nanakozemo mu Rwanda imyaka irenga icumi muri MINITRAPE, ndi umuyobozi nshinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda hose. Ku mwihariko nkaba nari nashinzwe gutanga imiyoboro y’amashyanyarazi mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo (quartiers périphériques). Kugira ngo nshobore gukoresha iyo milimo, Leta yampaga buri mwaka budget (ingengo y’imari) itari hasi ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, yavaga ku ngengo y’imari yo gutsura amajyambere (budget de développement). Iyo namaraga kubakisha iyo miyoboro, Minitrape yayihaga Electrogaz nayo ikabona gushyikiramo amashanyarazi (courant) noneho igacuruza. Ibyo ni ibintu biri muri za raporo na archives (inyandiko zishyinguye).
Iyo rero numvise abafite uruhushya rwo kuvugira Leta iriho ubu batinyuka bakavuga ngo u Rwanda nti rwahozeho mbere ya 1994, numva baba badututse twe abakozi ba Leta twakoreye igihugu cyacu uko dushoboye. Bimaze kugera aho ntagishobora guceceka kandi nsabye n’abagenzi banjye twakoranye muri za ministeri zinyuranye kunyomoza ayo makuru agamije kudutesha agaciro. MU BY’UKURI TURAMBIWE AGASUZUGURO!
Maze kumva ikiganiro giherutse kubera kuri radio-Itahuka banavugamo ikibazo cy’amashanyarazi mu Rwanda, byanyibukije inama nagiyemo i Kigali muri 2010, iyobowe na Dr Albert Butare, wari secrétaire d’état ushinzwe énergie muri Mininfra. Hari uwatanze ikiganiro avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bw’ingufu bwagera kuri 400 MW. Nahisemo gusohoka njya kwikorera ibyanjye. Muti kuki rero? Kuko iyo mibare bagenderaho ari imihimbano (itekinika). Ndisobanura.
Leta ya Paul Kagame ihungabanya umutekano mu bihugu by’abaturanyi ibyo bikaba yarasenye umuryango wa CPGL kandi wari ufitiye igihugu akamaro kanini
Muri ya étude ya schéma-directeur yokozwe na BUNEP na EPFL (École Polytechnique Fédérale de Lausanne) yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, twasanze tudashobora kurenza ngereranyije ni infugu za mégawatts (MW) 80 tubariyemo centrales ntoya na micro-centrales zose zishoboka kubyara amashanyarazi mu Rwanda. Ariko ko izo MW 80 ari puissance bita installée, bivuga zishoboka. Naho puissance garantie zikaba MW hafi 60, umuntu yavuga ko ari infugu wakwizera kubona no gukoresha koko.
Nibutse ko MW ari igipimo cy’ingufu z’amashanyarazi; ni nk’uko wavuga puissance ya moteur y’imodoka. Icyo twe aba spécialistes tureba cyane ni igihe izo ngufu zamara zikoreshwa nko mu nganda: mu gucana se amatara, ku isaha se, ku munsi se, mu kwezi se cyangwa mu mwaka. Ni cyo twita énergie, igipimo cyayo kibaka kitwa mégawattheure (MWH) cyangwa kilowattheure (kWh) bitewe nuko izo ngufu zikoreshwa nuko zingana. Kuri centrale rero, ni byo koko dukoresha puissance garantie na énergie produite ku mwaka.
Reka ntange nk’urugero rwa centrale ya Ntaruka. Kugira ngo tuyibyaze umusaruro w’amashanyarazi, dukoresha amazi uvuye mu kiyaga cya Bulera, ariko quantité yayo mazi uko tugenda tuyakoresha niveau nayo igera aho amazi adashobora kwinjira mu mamashini (turbines). Bityo tugomba kwitonda ku buryo ayo mazi tuyakoresha ntidukamye ikiyaga avamo. Mu yandi magambonta na rimwe centrale iyo ariyo yose ikora en plein régime cyangwa se en pleine capacité. Usanga dukoresha nka turbines ebyiri indi ikaba iteka en réserve. Aha, byonyine bizasobanura ko niyo waba ufite infugu izi nizi, ushobora rwose kutagira umuliro uhagije (déficit ya énergie – offre vs demande), ugasanga bamwe baracanye, abandi umuriro ntuhagera cyangwa amatara akaka nk’ahunyiza. Ibyo kandi byica za générateurs n’insinga umuliro unyuramo.
Tugarutse rero ku kibazo cya production ya électricité mu Rwanda. Études navuze haruguru, zasanze u Rwanda rushobora gukizwa na sites frontaliers ni ukuvuga sites dusangiye n’ibihugu duhana imbibi. Ni n’ebyiri gusa : kuri Rusizi no ku Rusumo. Usibye ko ikiza cya Rusizi cyo hagenda hamanuka ku buryo hakubakwa centrales twita en cascades. Byabaye ngombwa rero ko u Rwanda rufatanya na Congo n’Uburundi twubaka centrale ya Ruzizi II kuko Rusizi I yo yari yarubatswe kera kandi ari iya Congo gusa. Noneho centrale ya Ruzizi II ishingwa société yitwa SINELAC mu rwego rwa CEPGL. Amasezerano agenga SINELAC avuga ko buri gihugu kifata énergie ingana na kimwe cya gatatu (1/3). Ariko hari hanateganyijwe kubaka centrale ya Rusizi III. Imana rero uRwanda rugira nuko Congo idashobora gukoresha quota yayo yose kuburyo iyiha cyane cyane u Rwanda.
Kugira ngo rero iyo énergie ituruka hirya no hino muri za centrales za Ntaruka, Mukungwa, izo zaRusizi, kuri République ya Kabiri twubatse imiyoboro ihanitse turayifatanya, tuyihuriza i Kigali (réseau national électrique interconnecté). Kuri iyo miyoboro twubaka za poste de transformation i Mururu, Kibogora, Karongi, Kilinda, Kigoma, Gikondo, Jabana, Gasogi, Musha, Kayonza, Rwinkwavu. Naho tugiye mu majyaruguru twubaka Rutongo, Rulindo, Gifurwe, Mukungwa na Ntaruka. Iyo réseau niyo ikiriho ubu, twongeyeho poste kuri Mont Kigali, ariko yo yubatswe kuri Leta ya FPR. Nshobora kuba nibagiwe poste zimwe na zimwe, ariko iyo réseau niyo yatumye dushobora kugeza amashanyarazi muri za préfectures zose, muri za sous-préfectures, za hôpitaux, za centre de santé zimwe na zimwe, muri za paroisses, mu mashuri makuru, muri zimwe za communes za kera no mu nganda zose zari mu Rwanda. Ubu hiyongereyeho centrales ya Nyabarongo na Rukarara numva ngo ifite ikibazo. Centrale ya gaz méthane iracyari mu kiciro cy’igeragezwa, ariko twasanze ko bikunze dushobora kubaka centrales à gaz zitwa modulaires zigenda zegeranye.
Kuvugana rero ngo u Rwanda rufite énergie ihagije, ni ukwirengagiza ko rwaguze cyangwa rukodesha centrale thermique rukoresha mu masaha bita ya pointes (saa sita na saa moya ahari. Dukoze projections nko mu myaka 15, niba centrale ya Rusizi III itubatswe, ngo centrale ya Rusumo nayo yubakwe, ngo dushobora kongera modules kuri gaz méthane ariko cyane cyane dukure énergie muri Uganda kuko ariyo ihendutse, u Rwanda ruzagira crise ya énergie izahungabanya économie yose y’igihugu.
Ntabwo igihugu gishobora kuvuga ko cyateye imbere nta ngufu zihagije (amashanyarazi) gifite, niyo mpamvu Kagame agomba kwicisha bugufi imbere ya Museveni uyobora Uganda!
Kuvuga ngo bakwije réseaux de distribution mu cyaro, ni byo rwose, narabibonye. Icyo navuga ni batitondera ikibazo cya énergie mu Rwanda, bazagera aho babura icyo babwira abaturage umuliro wabuze. Ubu nta nganda nini zishobora gukorera mu Rwanda, kuko énergie idahagije kandi nihari irahenda (coût des facteurs). Nsubiremo turamutse dukoze interconnexion na réseau électrique y’Ubugande, centrales zo mu Rwanda zose twazihagarika zikaba iza réserve. Kuko énergie hydro-électrique ikorerwa muri Uganda kimwe niyo kuri Rusizi zirahendutse rwose kurusha iva ku kuri za centrale z’u Rwanda bwite. Nanze kujya cyane mu bibazo techniques ariko nabyo birahari by’ingutu.
Reka ndangirize ku kibazo k’imyanya biha muri secteur ya Énergie. Mu mwaka w’ 1990, u Rwanda rwari urwa mbere muri réseau électrique Interconnecté Haute Tension (ihuza za centrales, coordination ikabera iGikondo) na réseaux twita de répartition Moyenne Tension. Ingero ni nkaligne Karongi Kibuye – Rwamatamu, indi ni nka ligne Kigoma – Butare – Gikongoro cyangwa ligne Ntaruka – Ruhengeri – Gisenyi. Kubera iki twari aba mbere? Ntabwo ari ukubera ko lignes zacu zari ndende kurusha izo mu bindi bihugu, ahubwo ni uko twateranyaga uburebure lignes zacu zifite tukagabanya na n’ubuso by’u Rwanda bikagaragara ko twakoze ibikorwa bikomeye dukurikije ubunini bw’igihugu. Ibyo umuntu yagereranya na densité. Wakoresha iyo logique ukanasaga muri électrification rurale turi aba mbere.
Ukoresheje iyo logique nanone, kuko électrification rurale yiyongereye ubu nta kuntu u Rwanda rutaza nanone ku mwanya wa mbere. Ariko ni twe les spécialistes tudukora iyo mibare, ahanini tuba dushaka kumenya ikiguzi cy’imiyoboro y’amashanyarazi kuri kilometero no kuri tensions zinyuranye. Kuri rubanda nyamwinshi icya ngombwa ni ukuba umubare w’abafatabuguzi b’amashanyarazi wiyongera tuvuge ngo 1995 abafatabuguzi bariyongereye noneho umubare ukaba muto ugereranyije na statistiques tuvuge nk’izo 2018. Ikinyuranyo ni cyo kerekana ko umuriliro ugenda ugezwa ku baturage ku buryo bushimishije. Iyo uvuze ngo insinga z’amashanyarazi zarakwirakwijwe mu Rwanda ugomba no gutanga umubare w’ingo zicanirwa. Ese ubundi imibare birirwa basakuza, bari mw’irushanwa na nde?
Veritasinfo