Site icon Rugali – Amakuru

Mu byukuri impunzi z’abanyekongo i Kiziba zirazira iki?

Icyo Kagame ashaka mu nkambi ya Kiziba ko umenya ari icyo agaciro kanini? Mureke mbabwire nitegereje aya mashusho ari hasi ndebye ukuntu abapolisi ba Kagame bahagaze bazengurutse inkambi ya Kiziba nsanga icyo Paul Kagame ashaka muri iriya nkambi ari icyo agaciro kanini.

Paul Kagame nta kiryama, abapolisi be ntibaryama none n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba nazo ntiziryama zirara zirinze, zikirirwa zirinze icyo Paul Kagame nawe ashaka.

Ubu se bazahangana kugeza ryari? Uzatsindwa azikura. Ariko icyo mbona kandi nkaba nshyigikiye ni ubutwari bwa bariya batutsi bene wabo na Kagame nkuko babyivugira.

Muze twese duhaguruke dushyigikire impunzi kandi tuzitabarize kuko igihe gishize ari kirekire zihohoterwa na Kagame. Wagira ngo Paul Kagame yabuze icyo akora muri ruriya Rwanda n’ibibazo u Rwanda rufite yakagombye gukemura.

Exit mobile version