Nimuhorane Imana !
Ubu haravugwa “itorwa” ry’abasenateri bashya. Uru rwego rufatanyije n’urwego rw’abadepite nizo zigize Inteko ishinga amategeko nyarwanda.
Ivugururwa ry’urwego rw’abasenateri ngo ryatwaye arenga miliyoni magana abili z’amanyarwanda. Icyo umuntu akwiye kwibaza ni akamaro izi nzego zifite mu Rwanda.
Urwego rwa Senat rumariye iki abanyarwanda, usibye kwuzuza ifoto y’inzego za Leta no kunyunyuza imitsi ya rubanda rurengana ?
Mu by’ukuli, ubutegetsi bwa FPR buri mu maboko y’impande ebyiri : uruhande rugaragara n’uruhande rutagaragara.
Uruhande rugaragara ni izi nzego “zifotoza” kandi mu by’ukuli nta bubasha na buke zifite kuko zikorerwamo na Kagame wazishyizeho : Leta, Abadepite, Abasenateri etc. Hirya y’izi nzego zishushanyije nko mu bihugu byateye imbere, hari urwego nyirizina rufite ubutegetsi bwose : urwego rutagaragara kandi rugendera ku mategeko atanditse.
Urwo rwego rukuriwe na Kagame ubwe akaba yifashisha abo yihitiyemo bashobora no kuba bari muli izo nzego zigaragara aliko ari baringa kimwe n’uko bashobora no kuba ari abanyamahanga. Genda Rwanda waragowe !
Dr Biruka, 18/09/2019