Rwanda: Paul Rusesabagina mu rukiko, ni ibiki bishya byavuzwe? Mu buryo butunguranye, uyu munsi ku wa kabiri mu gitondo Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko i Kigali nyuma y’uko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yahawe irangiye.
Umunyamakuru wigenga uri mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro yabwiye BBC ko uru rubanza rutari rwitezwe, ko byatunguranye. Uyu munsi ubushinjacyaha bwasabye urukiko kongera indi minsi 30 yo gufunga Rusesabagina by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza, mbere y’urubanza mu mizi.
Uruhande rw’uregwa rwavuze ko akatirwa gufungwa by’agateganyo Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibimenyetso bikomeye bw’ibyo bumurega, ariko iminsi 30 nyuma yabwo ngo ntabyo bagaragaza.
Abanyamategeko babiri ba Rusesabagina kandi bamenyesheje urukiko ko hari umunyamategeko wa gatatu, Gatera Gashabana, wiyongereye ku bazunganira Rusesabagina. Gashabana asanzwe ari ku rutonde rw’abanyamategeko barindwi bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina, umuryango we utemera babiri bari kumwunganira mu Rwanda.
Hagati mu kwezi gushize urwo rukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo, mu ntangiriro z’uku kwezi ubujurire bwe busaba kurekurwa bwanzwe n’urukiko rwisumbuye.
Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, nta handi yari kujuririra urubanza rwo gufungwa no gufungurwa by’agateganyo nk’uko amategeko mu Rwanda abiteganya.
Umunyamategeko Jean Claude Nyirigira yabwiye BBC ko kuzana Rusesabagina mu rukiko uyu munsi ari ukubera uburemere bw’uru rubanza, n’uburyo rukurikiranywe ku isi.
Rusesabagina yamenyekanye ku isi kubera filimi “Hotel Rwanda” ishingiye ku nkuru – itavugwaho rumwe – y’uko yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya Jenoside.
Mu Rwanda, bibaho ko abaregwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 irenga mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi.
Nyirigira avuga ko kubera uburemere bw’urubanza rwa Rusesabagina “ubushinjacyaha bwagombaga kumuzana mu rukiko kugira ngo bitavugwa ko afunze binyuranyije n’amategeko”.
Rusesabagina, wagejejwe mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe, aregwa ibyaha bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe na FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane.
Urukiko rwavuze ko nyuma yo kumva impande zombi ruzavuga umwanzuro warwo kuwa gatanu tariki 23 z’uku kwezi.
BBC