Site icon Rugali – Amakuru

Mu Burundi bahamije ko habayeyo Jenoside yakorewe abahutu ndetse batangiye icyunamo

Kugeza ubu, Jenoside zizwi zabaye ku isi zikemezwa n’Umuryango w’Abibumbye ko atari ubwicanyi busanzwe ahubwo ari “Jenoside”, ni eshatu zirimo iyo mu Rwanda yakorewe abatutsi, iyakorewe abayahudi ndetse n’iyakorewe abanyarumeniya. Nyamara abantu n’amashyirahamwe atandukanye mu gihugu cy’u Burundi nabo bemeje ko habayemo Jenoside yakorewe abahutu ndetse hatangijwe n’icyunamo cyo kwibuka abayiguyemo.

Ubwicanyi bwabaye bukemezwa ko ari Jenoside ndetse kugeza n’ubu buzwi n’Umuryango w’Abibumbye, bwose bwabaye mu kinyejana cya 20. Burimo Jenoside yakorewe abanyarumeniya hagati y’umwaka w’1915 n’1923, hakabamo Jenoside yakorewe abayahudi kuva mu 1939 kugeza mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hari ubundi bwicanyi bwagiye bubaho, Umuryango w’Abibumbye ukabukoraho ubushakashatsi ariko bikarangira byemejwe ko atari Jenoside. Mu Rwanda hagiye haba ubwicanyi mu myaka itandukanye bwibasiraga abatutsi, nko mu 1959, mu 1973 no mu myaka micye yabanjirije Jenoside yo mu 1994, ubwo bwicanyi bugafatwa nk’ubwabanjirije Jenoside yabaye mu 1994 ndetse bugafatwa nk’inzira y’itegurwa ryo gutsemba abatutsi, ariko Jenoside yemewe n’Umuryango w’Abibumbye ni iyabaye kuva muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zabohoraga igihugu zikanahagarika Jenoside.

Nyamara mu gihugu cy’u Burundi, n’ubwo nta Jenoside izwi yahabaye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba utayizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, hatangijwe igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abahutu mu 1972. Ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura, hagaragaye ibyapa bivuga ko tariki 28 na tariki 29 Mata 2017 ari iminsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abahutu bo mu Burundi mu 1972, ni ukuvuga ko hashize imyaka 45.

Abantu bavuga ko ari bo mu miryango yarokotse iyo Jenoside ndetse bishyize hamwe, bakoze urugendo mu mutuzo mu murwa mukuru w’u Burundi ari wo Bujumbura, banashyira hanze igitabo cy’amapaji arenga 700 bashingiraho bagaragaza iperereza bakoze kuri ubwo bwicanye bita Jenoside, bagasaba ko abayirokotse bakwitabwaho byihariye kandi bagahabwa ubutabera.

Ukwezi.com

 

Exit mobile version