Site icon Rugali – Amakuru

Mu bantu 548, 80% mwashyigikiye igitekerezo cya Padiri Nahimana cya Guverinoma ikorera hanze yo kurwana ingoma ya Kagame na FPR

Mbere yuko i Paris hateranira inama igomba guhuza abiyemeje gushyiraho Guverinoma ikorera hanze igamije gufungura imiryango y’ u Rwanda Kagame na FPR bafunze baheza bamwe mu banyarwanda ishyanga, nashatse gusangiza abakunzi ba Rugali uburyo mwatoye ku kibazo twari twababajije cyuko mwaba mushyigikiye igitekerezo cya Padiri Nahimana yatanze ubwo Kagame na FPR bamwangiraga kongera gutaha bwa kabili.

Uko imibare ihagaze mbere yuko twinjira mw’italiki ya 17 Gashyantare 2017, abantu 548 mwari mumaze gutora. Mu bamaze gutora 432 (79%) mwashyigikiye igitekerezo cya Padiri Nahimana mukaba muruta kure cyane abahisemo kudashyigikira igitekerezo cya Nahimana. Abantu 116 (21%) nibo bavuze ko badashaka iyi Guverinoma akaba aribo bake cyane.

Banyarwanda banyarwandakazi, tugomba kwitoza amahame ya demokarasi akaba ariyo mpamvu abanyarwanda bari hanze bose bagobye guha amahirwe iyi Guverinoma igiye gushyirwaho ahubwo waba hari ukundi ubibona ugatanga igitekerezo kubyakorwa kugirango duharanire uburenganzira bwacu bwo gutaha tukajya guhatana mu matora.

Francis Kayiranga
Ubwanditsi
Rugali

 

Exit mobile version