Site icon Rugali – Amakuru

Msgr Rukamba ati ikibazo cy’ubwiherero gituruka ku kuba nta bufatanye hagati y’ ubuyobozi n’abafatanyabikorwa

Mgr Rukamba yanenze imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Doyosezi ya Butare, akaba n’umuvugizi w’inama y’abepisikopi bo mu Rwanda, avuga ko habayeho ubufatanye bwa nyabwo hagati y’abafatanyabikorwa n’uturere, ikibazo cy’ubwiherero n’icyo gutwita kw’abangavu babihashya.

Mgr Rukamba avuga ko inzego z’ubuyobozi Zicaranye n’abafatanyabikorwa babonera ibisubizo ibibazo byigarije abaturage

Yabivuze tariki 26 Ugushyingo 2018, mu nama abafatanyabikorwa b’Intara y’Amajyepfo bahuriyemo n’abayobozi b’uturere ndetse n’abakozi b’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB.

Yagize ati “Kuki ubwiherero bunanirana? Kuki abangavu bakomeje gutwita? NIba aho batuye bivugwa ngo nyamara inda yayitewe na kanaka, kuki batagaragazwa ngo bahanwe?”

Yakomeje avuga ko umuti kuri ibi bibazo byombi waboneka abafatanyabikorwa n’abayobozi b’uturere bicaye bakigira hamwe imizi y’ibi bibazo byombi, kandi bakanafatanya kubishakira umuti.

Yatanze urugero rw’ukuntu kuticarana n’uturere ngo baganire, akarere kamwe kashyizeho diregiteri w’ikigo cy’amashuri y’abagaturika, Musenyeri Rukamba na we agashyiraho uwe bigateza amakimbirane hagati yabo.Gusa ngo baje kuganira birangira bumvikanye.

Ati “Twashoboraga kumvikana mbere bitarinze kunyura mu mahane. Ntituricara ngo tuganire, dufate ibyemezo byo kuvuga ngo turakora iki, dufite ikibazo ahangaha, reka tugishakire umuti.”

Joséphine Uwamariya, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, yamwunganiye avuga ko gushyira hamwe hagati y’abafatanyabikorwa n’uturere bikwiye guhabwa imbaraga zirusha izisanzwe kugira ngo babashe kugera kuri byinshi.

Yagize ati “Byagaragaye ko abantu bose bahangayikishijwe n’inda ziterwa abangavu. Ese nihagira imiryango iza ivuga ngo tuje gukora ubukangurambaga, aho uturere ntituzatubwira ngo oya, ibyo ni ibintu byoroshye cyane? Uko ni ko bikunze kutugendekera.”

Usta Kayitesi, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RGB, avuga ko ikibazo cy’ubwiherero n’icy’abangavu baterwa inda byari bikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi.

Ati “kuba abangavu babyara bitujyana mu bukene kuko abatera inda n’abaziterwa ari abayoboke bacu. Twagombye kugira uruhare mu kubikemura kuko iyi myitwarire igaragaza ko hari aho twananiwe.”

Ahereye ku kuba abafite ibi bibazo bafite aho basengera bose, yasabye buri rwego gusuzuma inshingano zarwo, hanyuma zigahuza imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati “Icyo nzi ni uko ari abakirisitu n’abashehe batera inda. Nzi neza ko ba musenyeri na ba haji na ba pasiteri baramutse baganirije neza abana, kumenya ababatera inda byakoroha. Ariko dusubire ku muturage tumwiteho, tumuhe inshingano na we agomba kubahiriza.”

KigaliToday
Exit mobile version