Site icon Rugali – Amakuru

Mpyisi ngo hari abatuka Kigeli…kandi inkotanyi zarazanywe n’inka ze!

Mwiriwe,

Nk’uko byumvikanye mu makuru ya VOA mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Mutarama 2017, bagarutse ku muhango wo gushyingura Kigeli Ndahindurwa, umuhango wabereye i Nyanzaw ejo ku cyumweru.

Umunyamakuru wa VOA wabikurikiranye, ngo ubwitabire bwa leta y’u Rwanda bwari ku kigero cyo hasi cyane ku buryo byasaga n’aho byahariwe umuryango w’abahindiro, kandi ngo umwami ari uw’igihugu.

Mu bafashe ijambo harimo na Mpyisi, watonganije abatuka Kigeli kandi ngo ari we bakesha kuba barize Makerere, ngo inka za Kigeli nizo zacyuye inkotanyi, ndetse ngo n’Arusha bagiye gusinyira amasezerano ni Kigeli wayitangije, ngo kuko yandikiranaga na Habyarimana amusaba ko bumvikana.

Ibindi na mwe mwiyumvire aha

Source: Agnes Murebwayire

Exit mobile version