Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje ko yabujijwe kwigisha ijambo ry’Imana ku maradiyo atandukanye bitewe n’uko yigisha ibitandukanye n’iby’abandi, ibintu avuga ko bimubabaza cyane kuko ubutumwa afite yabumenye ashaje dore ko ngo mbere yasaga n’uroga abantu.
Mpyisi ukabakaba imyaka 95 kuko yavutse mu 1922, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 1964, yigisha yicaye kuko atakibasha guhagarara umwanya munini.
Ni umusaza uzwiho kugira imivugire n’imyigishirize itandukanye n’iy’abandi bakozi b’Imana ndetse usanga agarukwaho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo ye itangaza benshi.
Nubwo hari abavuga ko ibyo avuga abiterwa no gusaza, tariki ya 11 Werurwe ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ry’abanyeshuri ba Kaminuza basengera mu yahoze ari KIST, yatumiwe n’abaharangije amasomo mu munsi wiswe ‘Alumni Day’ yavuze ko ibyo avuga abikomora muri Bibiliya
Ati “Nkunda kuvuga ngo abantu bikuremo kuvuga ngo Mpyisi yavuze ngo…, ahubwo bavuge ngo Bibiliya yavuze ngo… Uziko babivuga bikantera ishema aho kundakaza, kuko simvuga ibyanjye, mvuga ibya data, mvuga igitabo cy’Imana.”
Yemeza ko gusobanukirwa na bibiliya yabimenye ashaje dore ko yamaze igihe kinini yigisha ijambo ry’Imana ariko yigisha inyigisho avuga ko zari iz’ibinyoma.
Ati “Namaze imyaka 60 mbeshya , ndoga, niba ntarakuroze, naroze So na Nyoko sha, Imana ishimwe ko itemeye ko ngenda ntyo ikemera ko ndogora, ni ukuri iki ni igihe cyo kurogora kugira ngo abantu bajye muri Bibiliya bave mu bihimbano byabo.”
Avuga ko ikintu giteye akaga mu Isi ari uko abantu batazi Imana, bakagera ku bintu bihambaye nko kubaka Marriot ariko kureka icyaha bikabananira.
‘Kuvuga ibidasanzwe byankozeho’
Pasiteri Mpyisi avuga ko yagiye ahagarikwa kuvugira ku maradiyo nka Radiyo Rwanda, Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, n’Ubuntu Butangaje kubera kwigisha inyigisho zitandukanye n’iz’abandi.
Ati “Kuvuga ibidasanzwe binkozeho, igisigaye ni ukuntera amabuye,kandi Pawulo yarabizize, petero abivuze bamubamba igicuri.”
Yerekana ko abantu bafite ishyaka ryo gukorera Imana ariko ritava mu bwenge. Ati “Gukora imirimo myiza nko gutanga amaturo, kimwe cya cumi, gufasha abakene, kubaka insengero, gufasha imfubyi n’ibindi bikorwa byiza nyamara utarareka icyaha, ibyo ni icyaha”
Izo nyigisho ngo usanga atazumvikanaho n’abanyamadini benshi kuko bo aribyo bashyize imbere kandi nawe ngo yajyaga azigisha atarasobanukirwa.
Ati “Navugiye kuri City Radio imyaka myinshi, nyirayo namuhaga ibihumbi 150 ku masaha umunani, bigeze aho nyirayo ati ibihumbi 150 ndabihanaguye kuko radiyo yanjye yaragororewe, ati burya barayiyobotse bitewe n’ibyo wahavugiraga, none ayo mafaranga nyavuyeho.”
Uko gukomorerwa ngo ntikwatinze kuko Nyiri radiyo amaze kuyigurisha abayiguze bamusabye ibihumbi 500 ku masaha umunani mu kwezi, maze ayabuze baramwirukana
Ati “Narababwiye nti ntayo mfite, ndahava biranshobera, nti koko Mana ibi bintu unyeretse mu busaza bwanjye, nari nabonye aho mbivugira ndetse ku buntu none ndacecetse pe kandi ngiye gupfa, ngiye koko ntacyo nsigiye abantu?”
“Nubwo banyirukanye, n’ubundi nari kuzayabona ariko nanze kujya gusabiriza, nti Mana njye gusabiriza koko? Mana ko utari umutindi wampaye amafaranga.”
Yakomeje agira ati “Ndahaguruka ndashakisha, njya kuri radiyo Ubuntu Butangaje bansaba amafaranga ibihumbi 150 ku masaha umunani, ariko uwo twavuganaga ndamubwira nti “ nje kwigisha Bibiliya ntabwo nje kujya impaka n’abariya bapasitoro bakoronga Imana. Iby’Imana ntabwo bigirwaho impaka, urabyemera cyangwa ukabyanga.”
Avuga ko inyigisho yatanze kuri Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) zivuga ko Imana idapfa kandi itaririmbirwa zatumye bamuhagarika ngo ariko nyiri radiyo yaraje arongera aramugarura .
Ati “Nigishije izo nyigisho kandi nkoresha bibiliya ni uko Umuyobozi wa Radiyo nabo bapasitoro bati turakwirukanye, ndasinya ariko ndabanza ndababwira nti ‘nti twavuganye ko nzigisha Bibiliya gusa, si iby’idini runaka’ .Biba biranyobeye.”
“Nuko bukeye nyiri radiyo araza, ati ‘wa muzehe nasize aha ngaha ko atagihari, bati twaramwirukanye, byagenze bite,bati yavuze ko Imana idapfa ndetse itaririmbirwa .Uwo muyobozi yaransanze mwereka ko nakoresheje Bibiliya, none nawe yarankomoreye nka wa mugande ati ayo mafaranga uyihorere.”
Mpyisi avuga ko kumwirukana ngo azane amafaranga akanga gusabiriza byatumye abumvaga radiyo bamutumaho ‘bati tubwire konti yawe amafaranga tuyaguhe,ariko ndavuga nti amafaranga y’abatindi, ejo bazavuga ngo Mpyisi yatuririye amafaranga. Nuko inkiza gusabiriza none ndavugira kuri radiyo’.
Abana be bamubuzaga gutanga amafaranga yo kwigisha kuri radiyo
Ati “Mbere ngitanga amafaranga kuri radiyo, abana banjye barambwiraga ngo turaguha iposho ukarijyana kuri radiyo? Ariko abambwiraga gutyo ni injiji, barize bafite ipeti ryo hejuru ariko ntibazi Imana.’
‘Ndabireba , nti ese nibafunga iposho ndabigenza nte? Nuko mvuga ikinyoma cyera, nti sinzayajyanayo mumbabarire sinzongera, kandi nkayajyanayo. Bukeye babimenye bati tugiye kubihagarika, ntingiye kubireka. Icyo ni ikinyoma cyera. Injiji zavuga ngo ubwo narabeshye “ndavuga ijambo ry’Imana ngo nabeshye?”
Bitewe n’uko yifuza ko yazatabaruka hari icyo asigiye abantu, kuri ubu ngo afite amatsinda 10 atandukanye y’abantu yigisha bibiliya kuko ashaka ko abantu bamenya igitabo cy’Imana.
tombola@igihe.com