Site icon Rugali – Amakuru

Mozambique: Za nyeshyamba zateye umujyi wa kabiri zirukana ingabo na polisi

Abarwanyi biyitirira idini ya Islam baherutse gufata umujyi mu majyaruguru ya Mozambique, bateye undi mujyi uri muri aka gace gakungahaye cyane kuri gazi.

Kuwa gatatu mu gicuku, izi nyeshyamba zateye umujyi wa Quissanga, ni nyuma y’iminsi ibiri bateye umujyi wa Mocimboa de Praia, imijyi yo mu ntara ya Cabo Delgado.

Ibiro bya polisi muri uyu mujyi wa Quissanga babifashe baranabisenya muri iki gitero.

Umunyamakuru wa BBC Jose Tembe avuga ko amashusho y’iki gitero ari gukwirakwira ku rubuga rwa WhatsApp.

Imwe muri yo igaragaza abagabo batandatu bipfutse mu maso bishimira intsinzi imbere y’ibiro bya polisi y’akarere ka Quissanga.

Iki gitero gishya cyabaye mu gihe minisitiri w’ingabo na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bari muri iyi ntara.

Aha boherejweyo na leta nyuma y’igitero cyo kuwa mbere cyafashe umujyi wa Mocimboa de Praia.

Abategetsi ntacyo baratangaza kuri iki gitero gishya.

Mu myaka itatu ishize, abantu amagana barahunze naho ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo bahunga ibitero by’izi nyeshyamba mu ntara ya Cabo Delgado.

Leta ya Mozambique ntirashobora guhashya izi nyeshyamba nubwo ifashwa na kompanyi yigenga ya gisirikare yo mu Burusiya.

Exit mobile version